Ni amahugurwa y’iminsi itatu yitabiriwe n’abanyeshuri bo muri INES Ruhengeri, ifite icyicaro mu Karere ka Musanze ndetse hakaba haranatumiwe bimwe mu bigo byo mu Rwanda n’ibindi byo mu Burundi na Kenya.

Aya mahugurwa yatanzwe na DrivenBy, Ikigo cyo mu Bubiligi gihugura abahanga mu ikoranabuhanga rigezweho mu gushaka, gusesengura no gutangaza amakuru yerekeye ubumenyi bw’isi mu gihe gito.

Ubu buryo bwa “Mobile Mapping’’ bukoreshwa hafatwa amashusho aho hashyirwa icyuma gifotora ku modoka bakabasha kubona uko umuhanda uteye, niba ari muzima, niba ibikikije umuhanda bidashobora guteza impanuka kandi bigakorwa vuba mu buryo bw’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.

Aya mahugurwa yitabiriwe na bamwe mu banyeshuri mu mwaka wa gatatu n’uwa kane biga muri INES Ruhengeri.

Rimwe mu mashami yigwa muri INES Ruhengeri ni ‘Surveying’ ishami abanyeshuri bahabwamo ubumenyi bwo gufata amashusho bakamenya uko ibintu nk’ubutaka, ikirere n’ibindi biteye.

Umuyobozi wa Kaminuza y’Ubumenyingiro ya INES Ruhengeri, Padiri Dr. Hagenimana Fabien, yavuze ko yifuje gukora aya mahugurwa nyuma yo kubona ko ikoramubuhanga rikoreshwa mu gushaka amakuru rigenda biguru ntege mu Rwanda.

Yagize ati “Ibikoresho bisanzwe bikoreshwa, ibyinshi umuntu yagendaga abihagatiye agapima ibintu bikeya mu gihe kirekire cyane, ibindi, ukaba wakoresha drone [akadege gato] muzi ko tuyifite ariko na yo hari ibyo itanafata”.

“Ubu rero twabonye uburyo bwihuse bwa ‘mobile mapping’ ushyira icyuma ku modoka ahasigaye ukagenda ufata amashusho mu gihe gitoya ukaza kubishyira kuri mudasobwa ukerekana ibyavuyemo. Tukaba dusanga ari uburyo bwihuse bwatuma akazi kihuta kandi kagakorwa neza.”

Padiri Hagenimana yavuze ko uretse drone yabahenze, INES isanzwe ifite ibindi byuma kabuhariwe bizwi nka 3D Scanner bigura mu mayero arenze ibihumbi mirongo itanu, mu gihe ibizakoreshwa muri mobile mapping bigura muri miliyoni 42 Frw.

Umutesi Alice, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu muri INES Ruhengeri, yavuze ko ubu buryo bushya babwishimiye kuko bushobora gufasha mu kwegeranya amakuru igihe cyose.

Ati “Mu byo twari dusanzwe dukoresha birimo Total station theodolite, GPS n’ibindi bikoresho, twajyaga aho dupima tugafata ibipimo gusa mu gihe ikirere cyabaga gihindutse, twagombaga kubizinga tugategereza ko ikirere cyongera gutamuka kikaba cyiza. Iki gikoresho cya ‘imagebox’ cyo gishobora gukoreshwa mu bihe bitandukanye; nk’imvura irimo kugwa cyangwa hari ibicu bikabije.”

Iradukunda Jean de la Croix, ukorera Ikigo GeoInfo Africa Ltd yavuze ko ubwo bahugurwaga, bihashishije ibikoresho bikoreshwa muri ubu buryo bushya bugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere, babonye ibintu 600 mu masaha abiri mu gihe mu buryo busanzwe mu masaha abiri baba babonye ibintu 200.

Iradukunda yagize ati “Ukoresheje ubu buryo, ushobora gupima imihanda n’ibiyikikije kandi icyuma kiba gifata amashusho agenda. Ushobora kugenda ugasesengura ayo mashusho agenda ukamenya nk’imbogamizi ziri ku muhanda nk’ibiti, amapoto y’amashanyarazi ashobora kugwa, ibyapa biri ku muhanda byashyizwe ahatarabugenewe n’ibindi noneho bigakosorwa.”

Beretswe uko iri koranabuhanga rikora n'inzobere zo mu kigo DrivenBy cyo mu Bubiligi
Beretswe uko iri koranabuhanga rikora n'inzobere zo mu kigo DrivenBy cyo mu Bubiligi
Umuyobozi wa INES Ruhengeri, Padiri Hagenimana Fabien avuga ko INES yiyemeje gushora akayabo mu bikoresho bigezweho mu gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo
Umuyobozi wa INES Ruhengeri, Padiri Hagenimana Fabien avuga ko INES yiyemeje gushora akayabo mu bikoresho bigezweho mu gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo
Padiri Hagenimana Fabien, Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri hagati y'impuguke ebyiri zo muri Drivenby zatanze amahugurwa kuri Mobile Mapping
Padiri Hagenimana Fabien, Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri hagati y'impuguke ebyiri zo muri Drivenby zatanze amahugurwa kuri Mobile Mapping