Nyuma y’aho Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye basaga miliyoni enye bagereje ubusabe bwabo ku Nteko Ishinga Amategeko basaba ko ingingo ya 101 ivuga kuri manda Perezida wa Repubulika ashobora gutorerwa yavugururwa, ubusabe bwabo bwahawe agaciro iyo ngingo iravugururwa ndetse yamaze no gutorwa n’ Imitwe yombi y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ikaba isigaje gusa kwemezwa binyuze muri Referendum (kamarampaka).

Iyo ngingo siyo yonyine yavuguruwe kuko hari n’izindi ngingo zavuruguwe nazo zikaba zizatorerwa hamwe n’iya 101 mu gihe hazaba hakorwa Referendum yo kwemeza umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye.

Zimwe muri izo ngingo zavuguruwe n’izi zikurikira:

Uko amategeko asumbana byaravuguruwe

Ubusanzwe mu busumbane bw’amategeko, Itegeko Nshinga ari naryo tegeko risumba andi yose mu gihugu rikurikirwa n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono. Ubu umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye mu ngingo yaryo ya 95 riteganya ko amategeko azajya asumbana mu buryo bukurikira :

1° Itegeko Nshinga;
2° Itegeko ngenga;
3° Amasezerano mpuzamahanga yemejwe n’u Rwanda;
4° Itegeko risanzwe;
5° Amateka.

Uko isobanurampamo ry’amategeko rikorwa byaravuguruwe

Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu rivuga ko isobanurampamo ry’amategeko rikorwa n’ imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko iteraniye hamwe, urukiko rw’ikirenga rumaze kubitangaho inama.

Ibi siko bizakomeza gukorwa kuko umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye mu ngingo yaryo ya 96 riteganya ko isabanurampamo ry’amategeko (Authentic interpretation of laws) rizajya rikorwa n’Urukiko rw’ikirenga.

Iryo sobanurampamo rishobora gusabwa na Guverinoma cyangwa Urugaga rw’Abavoka kandi umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba isobanurampamo abinyujije ku Rugaga rw’Abavoka .

Inshingano z’abasenateri mu birebana no gutora amategeko zaragabanutse

Ubusazwe Sena yari ifite ububasha bwo gutora ivugururwa ry'Itegeko Nshinga; amategeko ngenga; amategeko yerekeye ishyirwaho, ihindurwa, imikorere n'ivanwaho ry'inzego za Leta cyangwa zishamikiye kuri Leta n'ayerekeye imiterere y'igihugu ; amategeko yerekeye ubwisanzure, uburenganzira n’inshingano by’ibanze bya muntu ;amategeko yerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ; amategeko yerekeye kurinda igihugu n'umutekano; amategeko areba amatora na referendum n’ amategeko yerekeye amasezerano mpuzamahanga (ingingo ya 88 y’Itegeko Nshinga).

Mu mushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye, ingingo yaryo ya 85 ivuga ko mu birebana no gutora amategeko Sena izajya igira ububasha gusa mu gutora ivugururwa ry'Itegeko Nshinga; amategeko ngenga; amategeko yerekeye amasezerano mpuzamahanga ajyanye no kurangiza intambara, ayerekeye kujya mu miryango mpuzamahanga, ahindura amategeko y’igihugu cyangwa ayerekeye abantu ku giti cyabo n’ amategeko yerekeye kurinda Igihugu n'umutekano.

Ububasha bwa Sena bwo kurega mu nkiko imitwe ya politiki yitwaye nabi bwaravuguruwe

Ubusanzwe ingingo ya 55 y’Itegekonshinga yemerera Sena y’u Rwanda kuba yarega mu nkiko imitwe ya politike yagize imyitwarire inyuranije n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga nko kugira ingengabitekerezo zishingiye ku isanomuzi, ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku karere, ku gitsina, ku idini, cyangwa ku kindi kintu cyose cyatuma habaho ivangura.

Umushinga w’itegeko Nshinga riviguruye (ingingo ya 58) uteganya ko bitewe n’uburemere bw‘ikosa Umutwe wa politiki wakoze, Sena ishobora gusaba urwego rufite mu nshingano zarwo imikorere y’imitwe ya politiki gufatira uwo mutwe wa politiki kimwe mu byemezo birimo kuwihanangirizwa ku mugaragaro; guhagarika ibikorwa byawo mu gihe kitarenze imyaka ibiri, guhagarika ibikorwa byawo mu gihe cya manda yose y’abadepite cyangwa gutesha agaciro icyemezo cy’iyandikwa ry’umutwe wa politiki.

Bamwe mu bayobozi bagabanyirijwe manda

Abo ni Prezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga. Ubundi Itegeko Nshinga rivuga ko bashyirirwaho manda y’imyaka 8 ishobora kongerwa rimwe (ingigo ya 142).

Ubu umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye uteganya ko bazashya bashyirirwaho manda y’imyaka 5 ishobora kongerwa rimwe (ingingo ya 156).

Abandi bagabanyirijwe manda ni Abasenateri. Ubusanzwe Itegeko nshinga rivuga ko batorerwa manda y’imyaka 8 idashobora kongerwa (Ingingo ya 84).

Ubu umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye (ingigo ya 81), uteganya ko Abasenateri batorwa n’Abasenateri bashyirwaho bagira manda y’imyaka 5 ishobora kongerwa rimwe gusa. Icyakora abasenateri bahoze ari abakuru b’igihugu nta manda bagira.

Amategeko Ngenga yaragabanutse, asigaye yongererwa uburemere

Muri rusange amategeko ngenga yaragabanutse asigaye yongererwa uburemere kuko yahawe ububasha bwo guteganya bimwe mu bintu byari bisanzwe bigenwa n’Itegeko Nshinga.

Ingingo ya 95, igika cya 3 y’umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye iteganya ko “Amategeko Ngenga ari amategeko Itegeko Nshinga rigena nk’Amategeko Ngenga kandi riha ububasha bwo kugena indi mirongo y’ingenzi mu izina ry’Itegeko Nshinga”.

Iyi mpamvu ni nayo yashingiweho mu birebana n’ubusumbane bw’amategeko mu gushyira amategeko ngenga hejuru y’amasezerano muzampamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.

Abayobozi bakuru b’igihugu bazajya barahirira imbere ya Prezida wa Repubulika gusa

Mu gihe ubusanzwe abayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma basanzwe barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, Inteko Ishinga Amategeko n’Urukiko rw’Ikirenga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 123 y’Itegeko Nshinga, ubu umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye (ingingo ya 118) uteganya ko abo bayobozi bakuru b’igihugu bazajya barahirira imbere ya Prezida wa Repubulika gusa.

Manda ya Prezida wa Repubulika yavanywe ku myaka 7 ishyirwa ku myaka 5

Ubusanzwe Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 101 riteganya ko Prezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka 7. Umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye (mu ngingo ya 101) wagabanyije imyaka manda ya Prezida wa Repubulika imara uyishyira ku myaka 5.

Nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 172 y’uwo mushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye, manda z’imyaka 5 zizatangira gukurikizwa nyuma ya manda imwe y’imyaka 7 izakurikira isozwa rya manda Prezida wa Republika uriho ubu yatorewe.

Inama Nkuru y’Itangazamakuru yakuwe mu Itegeko Nshinga

Inama Nkuru y’Itangazamakuru yashyizweho n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 34, igika cya 4.

Yahawe inshingano yo kurengera ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo kumenya amakuru mu izina rya Leta. Itegeko rya 2009 rigenga Inama Nkuru y’Itangazamakuru ryaje risobanura neza inshingano zayo ahanini zari ziganjemo kugenzura Itangazamakuru (Media Regulation), kurengera abanyamakuru (Protection of journalists) no guteza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru (Promotion of media freedom).

Nyuma y’amavugururwa yakozwe muri politiki y’Itangazamakuru mu Rwanda muri 2011, Itegeko rigenga Inama Nkuru y’Itangazamakuru ryaravuguruwe maze risohoka muri 2013.

Ryaje riyambura ishingano yo kugenzura itangazamakuru riyiha ishingano yo kubaka ubushobozi bw’Itangazamakuru. Ibi kandi byanakurukiwe n’ishyirwaho ry’Urwego rw’abanyamakuru rushinzwe kwigenzura (Self Regulatory body / Rwanda Media Commission).

Kuri ubu, Inama Nkuru y’Itangazamakuru ntaho igaragara mu mushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye. Ingingo yaryo ya 38 ivuga gusa ko uko ubwisanzure bw’itangazamakuru n’iyubahirizwa ryabwo bizateganywa n’amategeko.

Twanzura…

Mbere yo gusoza iyi nkuru nababwira ko kugeza ubu ko urugendo rwo kuvugurura Itegeko Nshinga rugeze kure ndetse ruragenda runasatira umusozo. Umushinga w’Itegeko Nshinga wamaze gutorwa n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 193 y’Itegeko Nshinga ari nayo isobanura uko kuvugurura Itegeko Nshinga bikorwa.

Inteko Ishinga Amategeko yamaze gushyikiriza Gouvernement uwo mushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye ndetse Guverinoma nayo yamaze gusaba Perezida wa Republika gukoresha Referendum nk’uko biteganywa n’ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga.

Birumvikana ko igisigaye ari uko hatangazwa igihe Referendum izabera. Ku bwanjye uyu mushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye urasobanutse kandi wahaye agaciro ubusabe bw’Abanyarwanda basaga miliyoni enye basabye ko ingingo ya 101 ivugururwa.

Ibi kandi biranashimangira ihame rya Democratie rivuga ko Ubutegetsi ari ubw’abaturage, butangwa n’abaturage kandi bukorera abaturage (Government of the People, for the People and by the People).

Ibikubiye muri iyi nkuru byakusanyijwe kandi byandikwa na Maurice Munyentwali
[email protected]