Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’uRwanda, cyane cyane mu ngingo iya 111 n’iya 112, ashingiye kandi ku biteganywa n’itegeko No 14/2023 ryo ku wa 23/03/2023 rigena imitunganyirize n’imikorere by’intara, cyane cyane mu ngingo yaryo ya cyenda, none ku wa 14 Ukuboza, Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye.

Abayobozi bashyizweho mu nzego zitandukanye barimo:

Mu biro by’Umukuru w’Igihugu:

– Uwineza Valens yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.

– Juliana Kangeli Muganza yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

– Col (Rtd) Donat Ndamage: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Mozambique.

– Urujeni Bakuramutsa: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Jordan.

– Lawrence Manzi: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Brazil.

– Arthur Asiimwe: Deputy Chief of Mission muri Ambasade y’u Rwanda i Washington, D.C

Muri MINALOC n’inzego z’ibanze

– Pudence Rubingisa: Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

– Samuel Nsengiyumva: Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali

– Solange Ayanone: Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Abandi bayobozi

– Cleophas Barore: Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

– Dr Felicien Usengumukiza: Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB).

– Dr Willy Mugenzi: Chief Operations Officer (COO) mu Kigo cya Rwanda Cooperation Initiative.

– Stella Nteziryayo: Chief Economist muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

– Anita Kayiranga: Umunyamabanga Mukuru mu Rukiko rw’Ikirenga.

– Eric Uwitonze Amahoro: Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).