Ibi byatangajwe mu isozwa ry’imikino ihuza amashuri yisumbuye, yabereye mu Karere ka Muhanga mu mpera z’icyumweru gishize.

Umuboyozi wungirije mu ishyirahamwe ry’imikino y’amashuri, Frère Rudasingwa Karemera Camille,yagaragaje ko ku bufatanye na Minisiteri ya siporo n’Umuco, hari gahunda yo guhugura abatoza mu mikino yose by’umwihariko abazita ku cyiciro cy’abakobwa.

Yagize ati “Ubu dufite intego kandi ubwo aya marushanwa yasubukuwe , tuzafatanya n’inzego bireba tubereke aho dukeneye imbaraga badutere ingabo mu bitugu ndetse abakobwa mwabonye bazasimbura bakuru babo babatanze mu mukino ariko bafite umusingi uhamye kuko batojwe hakiri kare.”

Iyi mikino yabaga mu cyiciro cya nyuma, abahize abandi begukanye ibikombe n’imidali biherekejwe n’ibihembo by’amafaranga, ku bibuga bitandukanye byo mu Karere ka Muhanga.

Mu mikino y’amaboko yabereye muri G.S. Saint Joseph Kabgayi, ikipe y’abakobwa yegukanye igikombe itsinze G.S.Ngororero amaseti 3-1, naho umwanya wa wa gatatu utwarwa n’ikipe ya GS.Kabare itsinze GS.Kabara, amaseti 3-0.

Mu bahungu muri Volleyball, Petit Seminaire Virgo Fidelis yegukanye igikombe itsinze St.Joseph amaseti 3-0 naho GS.Regina Pacis yegukana umwanya wa gatatu itsinze Rusumo High School amaseti 2-1.

Mu mukino wa Basketball mu bakobwa, ikipe ya GS.Masoro y’i Rulindo yatwaye igikombe itsinze College ADEGI amanota 45-15 naho mu bahungu, G.S.St Bernadette yatwaye igikombe itsinze G.S.St Joseph Kabgayi amanota 53-26.

Mu mukino wa Handball (Abakobwa), ESEKI yatwaye igikombe itsinze G.S.Shashi ibitego 18-14 mu gihe mu bahungu igikombe cyegukanywe na ES.Save itsinze GSND d’Afrique, amanota 41-32.

Frere Rudasingwa Karemera Camille, Visi Perezida w'ishyirahamwe ry'imikino y'abanyeshuri atanga igikombe abakobwa ba GS St Joseph
Frere Rudasingwa Karemera Camille, Visi Perezida w'ishyirahamwe ry'imikino y'abanyeshuri atanga igikombe abakobwa ba GS St Joseph
Frere Karemera aganira n'itangazamakuru
Frere Karemera aganira n'itangazamakuru
Gutoza imikino abakiri bato ni yo gahunda igiye kwimakazwa
Gutoza imikino abakiri bato ni yo gahunda igiye kwimakazwa
GS Masoro y'i Rulindo yahuye na College ADEGI iyitwara igikombe muri Basketball y'abakobwa
GS Masoro y'i Rulindo yahuye na College ADEGI iyitwara igikombe muri Basketball y'abakobwa