00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imihanda, ibiyaga na pariki bigiye guhabwa ibyangombwa by’ubutaka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 June 2026 saa 12:32
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka cyatangaje ko cyatangiye kubarura ubutaka bwubatsweho imihanda, uburiho ibiyaga, imigezi ndetse na pariki, kugira ngo bihabwe ibyangombwa by’ubutaka (UPI) mu rwego rwo kwandika ubutaka bwose u Rwanda rufite.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, Nishimwe Marie Grace, yabwiye IGIHE ko impamvu yo kubarura imihanda yose, ibiyaga na pariki ari ukwandika ubutaka bwose u Rwanda rufite no kubumenya.

Ati “Mu gihe cyo kwandikisha ubutaka, hari ubutaka bumwe bwasigaye butanditse, bwari ubutaka bunini bwambukiranya uturere, bwambukiranya Intara buba burimo pariki, imihanda, imigezi n’ibiyaga. Ubu rero dufite kubwandika nabwo kugira ngo ubutaka bwose bw’Igihugu tube twabwanditse 100%.’’

Nishimwe yavuze ko mu kwandika ubwo butaka harebwa ubuso bufite kuko ari bunini cyane bakagenda bareba imirenge ibyangombwa bijyanye n’ahantu buri hanini ku buryo ibyangombwa byabwo biba bitandukanye. Yavuze ko nyuma bazareba uburyo hatangwa icyangombwa kimwe nko kuri Pariki ya Nyungwe n’umuhanda runaka.

Ati “Ubu twatangiye kubibarura hari nka pariki zatangiye kubarurwa izindi zikazabarurwa mu ngengo y’imwari y’umwaka utaha.’’

Nishimwe yanavuze ko batangiye kubarura kandi inzuri zose bareba uburyo zatanzwe n’ibipimo byafashwe ubwo zatangwaga.

Yavuze ko hari ibipimo byafashwe ubwo hafatwaga ibipimo rusange by’ubutaka aho bashaka kubihuza mu rwego rwo gukemura ibibazo byarangwagamo.

Ati “Icyo twe turi gukora twanarangije muri Gishwati, ni uguhuza ibipimo byafashwe ubwo izo nzuri zatangwaga no guhuza n’ibipimo byafashwe mu gihe cyo kwandikisha ubutaka kugira ngo tugire ibipimo nyakuri by’ubutaka.’’

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka kivuga ko ubutaka bwose bugomba gupimwa, bukabarurwa bukanahabwa ibyangombwa mu rwego rwo kugira ngo bumenyekane.

Imihanda, ibiyaga na pariki bigiye guhabwa ibyangombwa by’ubutaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages