CoRMSA (The Consortium for Refugees and Migrants in South Africa) uvuga ko guha ubuhungiro Kayumba wahungiye muri icyo gihugu mu 2010, binyuranyije n’amategeko kuko ubuyobozi buri kugira Afurika y’Epfo “ubuhungiro bwizewe” abantu bakora ibyaha mu bihugu byabo bakagana iy’ubuhungiro.

Ingingo ya kane y’itegeko rigenga abasaba ubuhunzi ivuga ko ntawe uba agomga kubuhabwa igihe bimenyekanye ko akurikiranweho ibyaha by’intambara cyangwa ibyibasiye inyokomuntu.

Mu 2011 nibwo Faustin Kayumba Nyamwasa yakatiwe adahari n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare gufungwa imyaka 24 ndetse yamburwa impeta zose za gisirikare nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Nk’uko Ikinyamakuru Times cyabitangaje, CormSA igiye kumara hafi imyaka itandatu iburana uru rubanza, ishimangira ko Kayumba atari mu cyiciro cy’abari bakwiye ubuhungiro bitewe n’ibyaha akekwaho.

Ubuyobozi bwahaye ubuhungiro Kayumba muri Afurika y’Epfo ngo ntibwigeze butangaza ingingo bwashingiyeho bubumuha, ibintu CormSA ivuga ko byatangazwa kugira ngo hakurwego urujijo.

Kayumba aheruka no kuvugwa mu buhamya yifuzaga guha Abafaransa bakora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Juvenal Habyarimana, aho byanavuzwe ko ari gukorana nabo bagamije gusiga icyasha ubutegetsi bw’u Rwanda.