Ni umugore ushimangira ko ari ngombwa kwigirira icyizere kugira ngo ubashe kugera ku ntego. Ibimenyetso byerekana neza ko bishoboka.
Ubwe, yatangiye akazi ari umukozi ushinzwe gushaka abakiliya mu kigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari, kandi icyo gihe yumvaga anyuzwe, atunze imodoka ya ‘Starlet’ hamwe n’umugabo we.
Ati “Intego zanjye icyo gihe numvaga nshaka kuva ku mwanya w’umukozi ushinzwe gushaka abakiliya, nibura mbe umuyobozi w’ishami. Icyo gihe maze kubigeraho ndavuga ngo ibi bintu bigomba gukomeza.”
Ubu Nibishaka ayoboye ikigo cya kabiri kinini mu bwishingizi mu Rwanda, kandi gikomeje gukura kubera imikorere ihamye, umwuka mwiza wo gukoreramo n’abakozi bashoboye, kandi bakomeza guhabwa amahugurwa.
Ku rundi ruhande, urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda rufite amahirwe menshi afunguye, kuko nibura rumaze kugera ku baturage ku gipimo cya 1.7% gusa.
Old Mutual yatangiye gukorera mu Rwanda guhera mu 2015, nyuma yo kugura imigabane myinshi muri UAP Insurance Holdings.
Mu 2022, icyo kigo cyahinduye amazina, icyari UAP gitangira gukora mu mazina ya Old Mutual Insurance Rwanda Plc.
Mbere yo guhindura amazina ariko, ubwo UAP yatangiraga ibikorwa mu Rwanda mu 2012, Nibishaka ari mu batangiranye nayo akuriye ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa. Ubu iki kigo akimazemo imyaka icumi, irimo itanu amaze ari umuyobozi mukuru.
Ni umwe mu bagore babiri bayoboye ikigo ku rwego rw’igihugu no mu bihugu 13 bigize Old Mutual Holdings.
Yakomeje ati “Urebye neza, iki kigo kijya gutangira hano ni njye mukozi wa mbere bazanye, tudafite n’aho twicara. Ngira Imana yo kujya gukorera i Nairobi mu gihe cy’amezi abiri, ntekereza ko ibintu nahigiye nta n’ahandi hantu na hamwe nzabyigira.”
Kenya ni igihugu gifite ibigo by’ubwishingizi bigera muri 40, ku buryo igitutu mu bijyanye n’akazi kiba kiri hejuru.
Muri iyo minsi yahuguwe ku bijyanye no kumenyekanisha ibikorwa yari agiye gukoramo mu Rwanda, ubundi ikigo kiratangira.
Yakomeje ati “Icyo twibanzeho kugira ngo Old Mutual ikure, ni uguhugura abakozi, kubumvisha ko nibo nzobere muri ibi dukora. Tuba tugomba guhugura abakozi bacu ngo babyumve cyane kuko nibo bari hanze, bahura n’abantu, bitari ukugira ngo babone abakiliya gusa, ahubwo kugira ngo bumve ibyo bakora, banabikundishe abantu. Nibwo umuntu azabyuka akumva ko ari ngombwa gufata ubwishingizi.”
Ibyo kandi bijyana no gutega amatwi abakozi, ku buryo n’ibibazo bafite bikemurwa, bakabasha kwita ku kazi.
Mu gihe ibi byose byakozwe, ngo igitahiwe kiba ari ukubazwa inshingano kubera ko abantu baba bumva icyo bagomba gukora.
Yakomeje ati “Ndi umuntu wumva ko ibintu byose ntashobora kubikora njyenyine, ngomba kugira abantu, kandi nabo bagomba gufashwa mu bikenewe kugira ngo babashe gukora akazi kabo.”
Ibyo bikagendana no kugaragaza neza ibigomba gukorwa, abazabikora bakerekana ibyo bakeneye, ubundi mukemeranya ku musaruro uzaboneka, hagakabamo no kwibutsa.

Hari abagikenerensa ubushobozi bw’umugore
Kugeza ubu hari bamwe mu bantu babona umugore ahawe umwanya, aho gutekereza ko ari umuhanga ndetse abifitiye ubushobozi, bagashaka kubihuza n’uko yabiheshejwe no kuba ari umugore.
Nibishaka avuga ko hari nubwo abagore baba bararushije abagabo mu ishuri cyangwa mu kizamini, ariko ugasanga hari abafite imyumvire igoye.
Ati “Bamwe batekereza ko uhari kubera ubushake bwa politiki, ngo duteze imbere abagore tubahe ibigo bayobore… Ntabwo batekereza ku bushobozi ufite bwo kubikora. Iyo batakurebamo ubwo bushobozi mu buryo bworoshye biragorana, ukabanza kwisobanura nk’inshuro ijana, mu gihe umugabo aza akavuga rimwe bigahita byumvikana.”
"Nyamara ingero nyinshi turazifite zerekana ko abagore bashoboye nubwo urugendo rukiri rurerure mu gukomeza gushishikariza abana b’abakobwa n’abagore kwigirira icyizere ndetse no guhindura intekerezo mu buryo bwagutse."
Yakomeje ati “Bigufata umwanya kugira ngo ushimangire ikintu uhagazeho, ngo abantu bumve ko udahari kubera uburinganire, udahari kubera ko uri umugore wa naka, cyangwa se kubera ko uri mwene nde nande, bigufata igihe kurusha abagabo. Iyo ni yo mbogamizi ya mbere.”
U Rwanda nk’igihugu kiza mu by’imbere mu buringanire, ni kimwe mu bihugu bifite abayobozi bakuru b’abagore ku nzego zose.
Icyakora, baracyasabwa no kwitinyuka kugira ngo babashe gushimangira izina ryabo, kuko hari ingorane bihariye.
Yakomeje ati “Ikindi nacyo, ntabwo bazi kuganira ku miterere y’amasezerano yabo. Iyo urebye na hano, abagore bose bayobora amashami bahembwa make kurusha abagabo, kubera ko iyo banamuhaye ako kazi, ahita avuga ati ‘ngirango ntibinkwiye, ayo mumbwira yose murayampa, ntacyo mpfuye kubona uwo mwanya’.”
“Ariko ari umugabo, aravugaaa, akazajya areba amasezerano akavuga ati ‘reka da, mwongereho’, kandi abagore baza ukumva ngo pfa kumpa ayo ubonye.”
Ibyo bikiyongeraho ko hari ubwo ujya mu nama nk’umugore, mu gihe uvuga ijambo imbere y’abagabo “ugasanga nta nubwo barimo kumva ibyo ubabwira, kubera ko bumva ko uri umugore umwe mu bagabo ijana, batangiye kwirebera ibindi bitajyanye n’akazi.”
Ibyo ngo bigatuma hari abagabo baba bashaka kugusha abagore, bigatuma hari ugorwa no guhangana, akabivamo.
Umuyobozi mukuru, umubyeyi,…
Nibishaka avuga ko kugira ngo akazi ke kagende neza agomba gusaranganya inshingano, kuko bifasha mu kuzamura ubushobozi bw’abakozi mu kigo, bigatuma n’umuyobozi agira umwanya wo gukora ibindi.
Hejuru yo kuba umuyobozi mukuru, ni umugore ugomba kumenya no kwita ku muryango we.
Nta wakwiyibagiza ko abayobozi bakuru bagira inshingano nyinshi mu kazi, bagakenera guhura n’abafatanyabikorwa, akenshi bigatwara amasaha y’akazi ndetse n’aya nyuma yako.
Nibishaka ati “Ugomba kugerageza ku buryo umuryango mugendana muri gahunda zawe, ukabyumva, ukamenya impamvu, hanyuma ukamenya ngo uyu munsi birashoboka ko umuntu ari butahe atinze, ejo akazaza kare.”
“Hanyuma ugashaka iminsi uboneka. Bya bindi byo gusaranganya abandi inshingano, ntabwo uzambona ku wa Gatandatu, kubera ko ntabwo nabura kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, ngo no ku wa Gatandatu mbure.”
Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru ngo aba ari umwanya wo kwita ku muryango, kugira ngo abana “ntibumve ko ari abana b’abakozi, umugabo yumve ko atari hano nk’ishusho.”
Yakomeje ati “Ugomba kubihuza byose, ibijyanye n’akazi n’ibyo mu rugo.”
Ibyo kandi byiyongeraho gushaka umwanya wo gukora siporo kuko ituma umubiri ukora neza, hejuru y’akazi kenshi kaba kagutegereje.
Ku rundi ruhande, agira n'umwanya wo gusenga, aho nibura ku wa Gatanu saa sita ashaka uwo mwanya.
Old Mutual mu myaka itanu
Nibishaka avuga ko mu myaka itanu ishize ubwo yatangiraga kuyobora iki kigo, yari afite intego ko iki kigo kiba imbere mu rwego rw’ubwishingizi. Icyo gihe bari ku mwanya wa gatatu mu gihugu.
Yakomeje ati “Mu gihe cy’imyaka itatu gusa twari twamaze kugera ku mwanya wa mbere. Niba umbajije rero aho tuzaba tugeze mu myaka itanu, twifuza kuba ikigo kibumbiyemo ibindi byinshi, ntabwo nkibibona nk’ubucuruzi bw’ubwishingizi rusange gusa, kuko ntabwo nifuza ko twajya ku mwanya wa kabiri, uwa gatatu cyangwa uwa kane.”
“Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari twaje ku mwanya wa kabiri, ariko impamvu turayizi. "
Mu ntego ikigo gifite harimo ko nibura cyagira ubwishingizi rusange gisanganywe nk’ubw’ibinyabiziga no kwivuza, hakiyongeraho ubwishingizi bw’ubuzima, byashoboka hakiyongeramo na banki.
Ibyo bigaterwa n’uko ahanini, ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi zo muri Afurika y’Ibura y’Iburasirazuba usanga bafite ubwishingizi rusange, ubwishingizi bw’ubuzima, banki n’ikigo gicunga imitungo itandukanye.





Ibitekerezo 0