Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Mushikiwabo yavuze ko inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe izateranira i Kigali kuva kuwa 10 kugeza kuwa 18 Nyakanga,u Rwanda ruteganya abashyitsi hagati ya 3500 na 4000 n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 54.
Yagize ati “Hari bimwe mu bikorwa nka Kigali Convention Centre yagombaga kuba yuzuye mu mwaka umwe n’igice ushize. Habayemo gukererwa mu bwubatsi bitewe n’imbogamizi mu bahawe amasezerano yo kubaka, ariko twemeranyije n’ikigo gusoza imirimo ku gihe kigomba kuba cyarangirije.”
Iyi nyubako ibarirwa agaciro kagera kuri miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika, izaba irimo Hotel y’inyenyeri eshanu ifite ibyumba 292 n’icyumba mberabyombi cyakira abantu 2 600. Byitezwe ko izakirirwamo bwa mbere iyi nama ya AU mu gihe yagombaga kuzura mu 2014.
Minisitiri Mushikiwabo yakomeje agira ati “Ubu imirimo igezweho muri Kigali Convention Centre ni ugusoza, harimo kurebwa ko ibikoresho bikenewe biri mu mwanya wabyo. Hotel Radisson Blu yaruzuye, imirimo ya nyuma isigaye ku tuntu duke ariko nabizeza ko Kigali Convention Centre izaba ifunguye mu cyumweru cya mbere cya Nyakanga, iminsi 10 mbere y’itangira ry’inama izaberamo.”
“Ni cyo kimwe na hoteli ya Marriot impande ya Serena, izaba ifunguye kuwa 5 Nyakanga. Ibi bikorwa bya nyuma ni ingenzi kubera urwego rwo hejuru rw’abashyitsi bazaza, n’umubare w’abantu benshi bazaba bari mu Rwanda.”
Biteganyijwe ko zimwe mu nama zizabera mu mahoteli anyuranye muri Kigali, kimwe n’inyubako ya “Kigali Conference and Exhibition Village” hazwi nka Camp Kigali.
Hazamurikwa Pasiporo Nyafurika
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu u Rwanda ruzakira itsinda rya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rizamara iminsi mu Rwanda rikorana na guverinoma mu gusoza imyiteguro na gahunda zose cyane izijyanye n’ibikoresho.
Iyi nama ya AU izaganirwamo “ibijyanye no kwihuza kw’ibihugu, aho hazagaragazwa pasiporo ya mbere nyafurika, aho ibihugu bikomeza gusabwa korohereza abaturage mu rujya n’uruza rw’abantu.”
Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Hari amakuru menshi meza muri iyi nama harimo ibimaze kugerwaho mu bijyanye no kwihuza nk’ibihugu bya Afurika, iyi nama ikazamurikirwamo pasiporo ya mbere nyafurika izashyikirizwa abakuru b’ibihugu”.
Yavuze ko u Rwanda rwumva neza akamaro ko kwihuza kw’ibihugu bya Afurika, aho rwakuriyeho visa ibihugu bya Afurika birimo n’ibizitabira inama ya AU, kandi bigakorwa atari ukugira ngo n’ibindi bihugu bigenze bityo.
Biteganyijwe ko mu nama ya AU hazatorwa Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uzasimbura Nkosazana Dlamini Zuma n’umwungirije kuko manda yabo iri kugera ku musozo.










Ibitekerezo 0