Alain Juppé yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa hagati ya 1993 kugeza 1995, aba na Minisitiri w’Intebe kuva mu 1995 kugeza 1997, ibihe Dr Bizimana avuga ko bikomeye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu nyandiko yanyujije mu kinyamakuru Jeune Afrique kuwa 06 Mata 2016, Dr Bizimana yavuze ko bimaze kuba akamenyero ko mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi b’Abafaransa bagiyizemo uruhare mu buryo bunyuranye ‘bihutira gukwirakwiza ibinyoma no kwihunza inshingano zabo.’
Ibi yabikomojeho nyuma y’uko kuwa 01 Mata 2016, Alain Juppé yanditse kuri Twitter ko ‘‘gushinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside ari ipfunwe no kugoreka amateka.’’
Dr Bizimana yavuze ko Kuwa 5 Mata 1994 iminsi ibiri mbere y’intangiro ya Jenoside, mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, dipolomasi y’u Bufaransa iyobowe na Alain Juppé yashigikiye ibyasabwaga n’ishyaka rya CDR (Coalition pour la défense de la République), ko hashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho mu gihe amasezerano ya Arusha atabiteganyaga.
Yakomeje agira ati ‘‘Gushyigikira ubuhezanguni bushingiye ku moko bwa CDR kwari ugushimangira ingengabitekerezo yayo ya Jenoside."
Ku itariki 8 Mata 1994 nabwo ngo Alain Juppé yayoboye inama yahuje za minisiteri zinyuranye, ari naho yafatiye umwanzuro wo kohereza mu Rwanda itsinda ry’abasirikare bamanukira mu mitaka n’ingabo zidasanzwe.
Icyo gihe ngo yaniyemeje kubikora mu ibanga, atamenyesheje Umuryango w’Abibumbye n’Akanama gashinzwe Umutekano. Ni ‘Opeation Amaryllis’ ifatwa nk’iyafashije u Bufaransa kugeza intwaro i Kigali, zari zigenewe ingabo zari zatangiye gukora Jenoside ku mugaragaro.’
Kuwa 21 Mata 1994, mu biganiro byaberaga mu Muryango w’Abibumbye mu kureba inyito ikwiye ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda, Ambasaderi w’u Bufaransa Jean-Bernard Mérimée, ku mabwiriza ya Alain Juppé, ngo yakoze ibishoboka ngo Akanama k’Umutekano kadakoresha ijambo ‘Jenoside’.
Dr. Bizimana avuga ko kutemera iyo nyito byatumye Akanama Gashinzwe Umutekano ku Isi kadafata ingamba zo kurengera abasivili b’inzirakarengane bicwaga mu Rwanda.
Kuwa 27 Mata 1994, Alain Juppé yakiriye intumwa za guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, ‘‘rigizwe n’abahezanguni ruharwa, Jean-Bosco Barayagwiza na Jérôme Bicamumpaka.’’ Icyo gihe ngo Alain Juppé ntiyigeze yamagana ubwicanyi iyo cyangwa ngo avuge ku bufasha mu bya politiki n’igisirikare yari yarabasezeranyije.
Dr Bizimana yakomeje avuga ko kuwa 28 Mata 1994, Alain Juppé atigeze avuga Jenoside mu magambo ye, ahubwo yakoresheje ‘‘imirwano n’ubwicanyi ndengakamere bwari bukomeje mu gihugu cyaciwemo ibice n’intambara ishingiye ku moko’’.
Dr Bizimana yagize ati ‘‘Kuri iyo tariki, nta gushidikanya ko ubwo bwicanyi bwari Jenoside.’’
Ikindi ngo komite yari ishinzwe gukurikirana Opération Turquoise yafashe icyemezo cyo kureka ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bugakomeza.

Opération Turquoise mu Rwanda yabayeho kuva kuwa 22 Kamena kugeza kuwa 22 Kanama 1994. Yakurikiranwaga n’akanama karimo Edouard Balladur, Alain Juppé, François Léotard, Bruno Delaye na Général Quesnot. Ako kanama kakoreraga i Paris ngo kaje gufata umwanzuro wo kutambura intwaro Interahamwe no kureka zigakomeza ubwicanyi zakoreraga Abatutsi.
Raporo y’inama yo kuwa 4 Nyakanga 1994 ivuga ko ‘‘amabwiriza yahawe ingabo zacu ni uguharanira ko nta tsinda ryitwaje intwaro ryinjira muri aka gace cyangwa ikindi gikorwa cyose cya gisirikare. Nta migambi y’ako kanya ihari yo kwambura intwaro ingabo za FAR n’indi mitwe yitwaje intwaro’’.
Dr Bizimana yavuze ko mu gihe cya Turquoise, Alain Juppé yatanze itegeko ryo kurinda abagize guverinoma y’inzibacyuho, bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside, ndetse kuwa 13 Nyakanga 1994, Général Jean-Claude Lafourcade abimenyesha abamwungirije binyuze mu nyandiko.
Hari aho Général Lafourcade yagize ati ‘‘Nabajije muri dipolomasi yacu uko twakwitwara ku bagize guverinoma y’inzibacyuho mu gihe baramuka bahungiye mu gace kagenzuwe. Uretse kuba hagize igihutaza abantu, nta nshingano dufite zo gufata cyangwa gufunga umuntu.’’
Dr Bizimana avuga ko uwo mwanzuro wahaye guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside n’igisirikare cyayo gukomeza kwidegembya no kwica Abatutsi bari bakiri muri ako gace.
Kuwa 16 Gicurasi 1994, Alain Juppé ngo yasohoye inyandiko mu kinyamakuru Libération agaragaza ko mu Rwanda hari Jenoside yahabaye ariko ntagaragaze iyo ariyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko icyo gihe bamwe batekereje ko Juppé azageraho akemera ibimenyetso by’icyo cyaha kiruta ibindi, gusa ngo nyuma y’ukwezi kumwe, kuwa 16 Kamena 1994, yasohoye indi nkuru igaragaza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.
Dr Bizimana avuga ko gushinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari ukugoreka amateka nk’uko Alain Juppé abivuga, ahubwo ngo niko kuri umuntu wese atazabasha guhakana.






Ibitekerezo 0