Iri huriro rizwi nka ‘Rwanda Women in Mining Association (RWIMA)’ ryatangijwe ku mugaragaro ku wa 25 Werurwe 2022 mu muhango wabereye kuri Kigali Marriott Hotel witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abikorera, Stephen Ruzibiza na Yamina Karitanyi uyobora Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB).

Umuyobozi w’iri huriro rya RWIMA, Nyiranzirorera Immaculée yavuze ko nk’u Rwanda bahisemo gutangiza iri huriro biturutse kuri gahunda y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wasabye ku buri gihugu cyagira umuryango wihariye uhuza abagore n’abakobwa bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yavuze ko iri huriro rizabafasha kuzamura umubare w’abagore n’abakobwa bakora umurimo w’ubucukuzi cyane ko mu Rwanda ukiri hasi.

Ati “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubona ko ari umwuga abagore batinya, ariko kubera ko twe tubimazemo igihe tukaba dusobanukiwe inyungu iri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, binyuze muri iri huriro tuzakangurira bagenzi bacu kuza mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko ari umwuga wihutisha ubukungu.”

Ubuyobozi bw’iri huriro bwavuze ko buzagira uruhare mu kwimakaza imibereho myiza y’abagore n’abakobwa bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Mu bizibandwaho harimo kubaka amarerero azajya yakira abana b’abagore bari muri aka kazi.

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni rumwe mu zigaragaramo umubare muto w’abagore n’abakobwa, ahanini bitewe n’imiterere y’aka kazi ndetse n’imyumvire ya sosiyete nyarwanda yo kumva ko hari imirimo yagenewe abagore n’iyagenewe abakobwa.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, Jean Malic Kalima yavuze ko kuba havutse iri huriro ryihariye ry’abagore ari ikimenyetso cy’uko urwego rw’ubucukuzi mu Rwanda ruri gutera imbere.

Yakomeje avuga ko kandi ari ikimenyetso cy’uko abagore n’abakobwa bagenda batinyuka kwinjira muri uru rwego.

Ati “Iyo habayeho kuvuka kw’irindi huriro biba bivuze ko ari ukwaguka, iyo rero umuntu yagutse biba bivuze ko hari umurimo wakozwe. Iri huriro ry’abategarugori n’abari bakora uyu mwuga wacu kuko mu gutangira byari bigoye kugira ngo wumvishe umwari n’umutegarugori umurimo w’ubucukuzi, hari ukuntu bumvaga ari umurimo ukomeye usaba imbaraga kandi nibyo koko ariko igishimishije mu Rwanda ni uko igihugu kibashishikariza gukora iyo mirimo yose.”

“Kumva mu Rwanda abari n’abategarugori baritabiriye ubucukuzi bakagera n’aho bumva ko bakwiye kugira ishyirahamwe ryabo ni ikigaragaza ko umwuga wacu umaze kwaguka kandi umaze no kumenyekana.”

Umuyoboozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda (RMB), Yamina Karitanyi yashimye kuba aba bagore bishyize hamwe, avuga ko ari intambwe ikomeye bateye.

Ati “Iyi ni indi ntambwe nini duteye nk’abagore kandi ije mu gihe nyacyo. Ndashimira cyane na basaza bacu bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakomeje kutugaragariza kandi n’uruhare rukomeye bagize kugira ngo iri huriro ribeho.”

Imibare yatangajwe n’Urwego rushinzwe Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye (GMO) mu 2021 yagaragaje ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukiri mu nzego zirimo umubare muto w’abagore n’abakobwa.

Icyegeranyo cyagaragaje ko mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abagore barimo bangana na 9% mu gihe abagabo ari 91 %.

Uyu muhango witabiriwe n'abagore bari mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Uyu muhango witabiriwe n'abagore bari mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, Jean Malic Kalima yavuze ko kuba havutse iri huriro ryihariye ry’abagore ari ikimenyetso cy’uko urwego rw’ubucukuzi mu Rwanda ruri gutera imbere
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, Jean Malic Kalima yavuze ko kuba havutse iri huriro ryihariye ry’abagore ari ikimenyetso cy’uko urwego rw’ubucukuzi mu Rwanda ruri gutera imbere
Yamina Karitanyi yashimye umuhate abagore bagize wo gutangira ihuriro ryabo nk'abacukuzi b'amabuye y'agaciro
Yamina Karitanyi yashimye umuhate abagore bagize wo gutangira ihuriro ryabo nk'abacukuzi b'amabuye y'agaciro
Umuyobozi w’iri huriro rya RWIMA, Nyiranzirorera Immaculée yavuze ko bagiye guharanira kwinjiza abandi bagore n'abakobwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Umuyobozi w’iri huriro rya RWIMA, Nyiranzirorera Immaculée yavuze ko bagiye guharanira kwinjiza abandi bagore n'abakobwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro