Uyu mushinga w’itegeko unateganya kandi ko guhindura uko ayo mazina akurikirana bizajya bitesha agaciro inyandiko ayo mazina yakoreshejwemo.

Ubusanzwe tumenyereye ko abantu badakunze guha agaciro kanini imyandikire y’amazina yabo n’uko akurikirana. Dutanze ingero hari aho uzasanga umuntu yitwa “Umutoni Diane” ari nako byanditse ku irangamuntu ye, ariko ugasanga nka Diplome/Degree ye handitseho “Diane Umutoni”.

Hari na none nk’aho usanga umuntu yitwa “Munyemana Eric Ferdinand” ari nako byanditse ku irangamuntu ariko wareba nko ku byangombwa bye by’akazi ugasanga handitseho “Ferdinand Eric Munyemana”.

Mu gihe iri tegeko rizaba rimaze gusohoka mu igazeti ya Leta [ryamaze gutorwa], izo nyandiko zose ziriho amazina adatondetse mu buryo bumwe n’inyandiko y’ivuka zizajya ziteshwa agaciro.

Ubwo turi kuvuga ku birebana n’amazina, reka mbasangize n’izindi mpinduka ziri mu mushinga w’itegeko rishya rizagenga abantu n’umuryango cyane cyane ndibanda ku birebana n’amazina.

Umwe mu bashakanye byemewe n’amategeko ashobora gusaba ko ku mazina ye hongerwaho iry’uwo bashakanye

Ubusanzwe itegeko rikoreshwa ubu ku birebana n’amazina ni itegeko No. 42/1988 ryo kuwa 27 Ukwakira 1988, mu ngingo zaryo kuva kuya 52 kugeza kuya 72.

Iri tegeko riteganya ko abagore bashyingiwe bagumana amazina yabo yanditse mu nyandiko z’ubutegetsi (ingingo ya 63). Ibi kandi ni nako bigenda ku banyamadini (akenshi baba bafite amazina y’idini nka “Bishop”, “Pastor”, “Reverend”, “Frère”, “Sheikh”…) nabo bategetswe kugumana amazina yabo yanditse mu nyandiko zabo z’ivuka (ingingo ya 64).

Umushinga w’itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango na wo wakomeje gushimangira ihame ry’uko ishyingirwa cyangwa amasezerano y’idini bidahindura izina ry’umuntu.

Icyakora uyu mushinga wanateganyije ko “Ku bwumvikane bw’abashyingiranywe, buri wese afite uburenganzira bwo kwitwa izina bwite ry’uwo bashyingiranywe ariko rikongerwa ku mazina ye asanganywe bikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho atuye.”

Gukoresha izina ry’amasezerano y’idini nabyo bizajya byemerwa igihe bikorewe imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere w’aho ubishaka atuye. Icyakora izina ry’amasezerano y’idini ryiyongera ku izina asanganywe, bizajya bitangirwa icyemezo giteganywa n’iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Mu gihe habayeho iseswa ry’amasezerano y’idini, uwakoresheje izina kubera ayo masezerano azaba yemerewe kuba yasaba umwanditsi w’irangamimerere kurikuraho.

Uwahawe izina ry’uwo bashakanye ashobora kuryamburwa igihe icyo ari cyose

Uyu mushinga w’itegeko rishya rizagenga abantu n’umuryango uteganya ko nihabaho iseswa ry’ishyingirwa kubera ubutane, umwe mu bari barashyingiranywe ashobora gusaba mu gihe cy’urubanza rw’ubutane ko iryo zina rikurwaho cyangwa akabisaba nyuma ariko agategekwa kubahiriza inzira yo guhindura izina iteganywa n’amategeko.

Naho uwifuza ko uwo bashyingiranywe yamburwa izina yitiriwe, baba bakiri kumwe cyangwa nyuma yo gutandukana, azajya abiregera urukiko rubifitiye ububasha rw’aho batuye. Iyo uwahawe izina ry’uwo bashyingiranywe ari we wifuza kurihindura, abikora mu buryo busanzwe bwo guhindura izina.

Mu gihe habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera urupfu, uyu munshinga w’itegeko uteganya ko usigaye mu bashakanye ashobora gusaba umwanditsi w’irangamimerere kurikuraho.

Gusaba guhindurirwa izina bizajya bishingira ku mpamvu ziteganywa n’itegeko

Mu gihe ubusanzwe ingingo z’itegeko No 48/1988 ryo kuwa 27 Ukwakira 1988 zivuga ko mu birebana no guhindura amazina, Ministri w’Ubutabera, mu bushishozi bwe ari we wemeza niba impamvu z’usaba guhinduriwa amazina zifite ishingiro cyangwa nta shingiro zifite, ubu noneho umushinga w’itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango uteganya impamvu zizajya zishingirwaho kugira ngo umuntu yemererwe guhindura amazina.

Izo mpamvu ni nk’iyo:

-Izina ritesha agaciro nyiraryo ;
-Izina risesereza imyifatire mbonezabupfura cyangwa ubunyangamugayo bw’abantu,
-Hari undi ukoresha izina ku buryo rishobora kumwangiriza icyubahiro cyangwa umutungo
-Indi mpamvu yose Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze yabona ko ifite ishingiro.

Usaba guhindurirwa izina agomba kuba afite imyaka y’ubukure bitihise akabikorerwa n’ababyeyi be bombi cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi.

Twibukiranye uko gusaba guhindurirwa izina bisanzwe bikorwa

1.Ushaka guhindurirwa izina yandikira Ministri w’Ubutabera asaba guhindurirwa izina, agaragaza impamvu ashingiraho ubusabe bwe.

Muri iyo baruwa kandi agaragaza umwirondoro we, akanerekana amazina asanzwe yitwa akanagaragaza amazina mashya yifuza guhabwa. Iyo baruwa iba iherekejwe na fotokopi y’irangamuntu ye n’ inyandiko y’amavuko.

Iyo usaba atavukiye mu Rwanda cyangwa yaravukiye mu Rwanda ariko akaba atarigeze yandikwa mu bitabo by’irangamimerere, agomba kugana urukiko rw’ibanze rw’aho abarizwa rukamuha icyemezo cy’urukiko gisimbura inyandiko y’amavuko (jugement suppletif).

2. Iyo ibyangombwa tumaze kuvuga hejuru byuzuye, Ministeri y’Ubutabera yandikira ibaruwa Ministri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaministri muri biro bya Ministri w’Intebe isaba ko ubusabe bw’uwifuza guhindurirwa amazina butangazwa mu igazeti ya Leta hanagaragazwa impamvu usaba guhindurirwa izina ashingiraho ubusabe bwe.

Usaba guhindurirwa amazina nawe ahabwa copy y’iyo baruwa dore ko iba inamutegeka gutangaza ubusabe bwe kuri imwe mu ma Radio yumvwa cyane mu gihugu no muri kimwe mu binyamakuru bisomwa cyane.

Iyo baruwa kandi iba isaba Ubushinjacyaha bw’aho usaba guhindurirwa amazina abarizwa gukora iperereza kuri ubwo busabe hagamijwe kureba niba nta kindi kihishe inyuma y’ubwo busabe.

3. Iyo ubusabe bw’uwasabye guhindurirwa amazina bwatangaje mu igazeti ya Leta, uwasabye agomba gutegereza amezi atatu kugira ngo harebwe niba nta muntu ugaragaza ko afite ikibazo kuri ubwo busabe ndetse n’Ubushinjacyaha bugaragaze niba hari ikibazo bwaba bwarabonye kuri ubwo busabe mu iperereza bwakoze.

Iyo nta kibazo cyabayemo usaba yongera kwandikira Ministri w’Ubutabera amwibutsa ubusabe bwe noneho anasaba ko yamukorera iteka (Arrete/Order) rimwemerera guhindura amazina.

Iyo baruwa igomba kuba iherekejwe na copy y’ibaruwa ya mbere yahawe igenewe Ministri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaministri, kopi y’iteka ry’ubusabe bwe ryatangajwe mu igazeti ya Leta, inyemezabwishyu ya Radio n’ikinyamakuru by’aho yatangarije ubusabe bwe, ndetse akanishyura Frw 20,000 kuri konti yabigenewe y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro akazana inyandiko ya banki yerekana ko yishyuye.

4. Iyo ibyo byangombwa byuzuye Ministeri y’Ubutabera itegura iteka ryemerera uwasabye guhindura amazina rikoherezwa muri service z’igazeti ya Leta hanyuma rigatangazwa. Uwasabye ahabwa copy y’iryo teka na kopi y’ibaruwa iriherekeza hanyuma agakurikirana ko rizasohokoka mu igazeti ya Leta.

5. Uwasabye guhindurirwa amazina akabyemererwa atangira gukoresha amazina ye mashya nyuma y’amezi atatu abarwa uhereye igihe iteka rimwemerera guhindura amazina ryasohokeye mu igazeti ya Leta.

Mbere yo gutangira gukoresha amazina ye mashya kandi agomba kujya ku biro by’ushinzwe irangamimerere agasaba ko amazina ye ahindurwa mu bitabo no mu nyandiko z’amavuko ndetse agomba no kugenda ahinduza amazina ye ahantu hose agiye ari ku nyandiko z’ubutegetsi (irangamuntu, diplome, ibyangombwa by’imisoro, muri za Banki, ibyangombwa by’imitungo, etc.)

Twanzura…

Twanzure kandi iyi nkuru tuburira abantu bose bihindurira amazina mu buryo bw’amanyanga cyane cyane abanyeshuri biyita andi mazina kubera ko batsinzwe ibizami cyangwa birukanwe aho bigaga ko bishobora kuzabagiraho ingaruka zikomeye mu gihe kizaza.

Mu ngaruka bizateza harimo nko kuba ba nyir'amazina bashobora kwisanga inyandiko zose bakoreshejeho ayo mazina bihaye (Diplome/Degree, ibyangombwa by’akazi, iby’imitungo, etc) zabo zihinduwe imfabusa (ziteshejwe agaciro) kuko amazina yanditseho atandukanye n’ayanditse ku nyandiko zabo z’amavuko.

Icyo gihe bikazabasaba ko bahinduza amazina kugira ngo amazina bihaye abe ariyo aba amazina yabo nyakuri yememwe n’amategeko anahuzwe n’inyandiko z’amavuko. Igishoboka cyane rero ni uko ubusabe bwabo bushobora kutemerwa igihe iperereza rizaba ryabatahuye rikagaragaza ko biyise andi mazina mu buryo bw’amanyanga.

Ibikubiye muri iyi nkuru byakusanyijwe kandi byandikwa na Maurice Munyentwali.

Ubaye wifuza ubufasha bwihariye kuri ibi birebana no gusaba guhinduza amazina wanyandikira kuri [email protected]