Uru ruzinduko rukurikiye ubutumire yahawe na mugenzi we uyobora ingabo za Bangladesh. Rugamije gutsura umubano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

U Rwanda na Bangladesh bifitanye umubano mwiza mu bijyanye n’igisirikare, dore ko abasirikare bo mu gihugu kimwe bakunze koherezwa kwiyungura ubumenyi mu kindi.

Nko muri Kamena 2021, abasirikare bakuru bo ku rwego rwa Ofisiye mu Ishuri rya Gisirikare rya Bangladesh [Bangladesh National Defence College] bari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kwigira kuri bimwe mu bikorwa by’Ingabo z’u Rwanda.

Ibihugu byombi kandi biza mu myanya y’imbere mu kugira ingabo nyinshi mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen  Mubarakh Muganga yakiriwe mu cyubahiro cya gisirikare muri Bangladesh
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yakiriwe mu cyubahiro cya gisirikare muri Bangladesh
Gen  Mubarakh Muganga  ari mu ruzinduko rugamije gutsura umubano
Gen Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rugamije gutsura umubano
U Rwanda na Bangladesh bisanzwe bifatanya muri gahunda zitandukanye mu by'umutekano
U Rwanda na Bangladesh bisanzwe bifatanya muri gahunda zitandukanye mu by'umutekano