Dr. Munyakazi ushinjwa ibyaha bya Jenoside, yafashwe n’ urwego rushinzwe abinjira, abasohoka na za gasutamo ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 4 Nzeli, nyuma y’uko kuwa 5 Kamena 2015, umucamanza Elizabeth Kessler yamwangiye burundu kuguma muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Iki ni icyemezo Dr. Munyakazi yari ajuririye bwa Gatandatu, kuko yakunze kugaragaza impamvu z’umutekano we mu gihe yaba yoherejwe mu Rwanda.
Umushinjacyaha Mukuru, Richard Muhumuza, yabwiye IGIHE ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bufite dosiye ya Dr. Munyakazi ndetse bwasabye ko atabwa muri yombi kuva mu 2008.
Yagize ati “Ni umuntu twakoreye inyandiko zo kumuta muri yombi, dukora n’ inyandiko itanga ikirego mu kwezi kwa Cumi muri 2008. Ashinjwa Jenoside yakoreye i Kayenzi mu karere ka Muhanga.”
Muhumuza yakomeje agira ati “Munyakazi yacitse ubwo yari yakatiwe gufungurwa by’ agateganyo mu mezi abiri, hari mu kwezi kwa munani mu 1999. Yari abujijwe kuva mu gihugu ariko aratoroka.”
Mu bindi byaha Munyakazi ashinjwa urese icya Jenoside, harimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, ubugambanyi ku cyaha cya Jenoside, ubwicanyi nk’ icyaha cyibasiye inyokomuntu, gutsemba imbaga n’ ibindi.
Muhumuza yavuze ko iyo inzego z’amahanga zigiye gufata umuntu nk’ uyu zibanza kureba niba amakuru amutangwaho n’urwego rukeneye ko afatwa afite ishingiro, mu 2009 Abanyamerika bakaba baraje mu Rwanda kwiyumvira ubuhamya butangwa kuri Dr. Munyakazi.
Munyakazi yabaye umwarimu w’ Igifaransa muri Leta ya Maryland, mu ishuri rya Goucher College riri mu Majyaruguru y’Umujyi wa Baltimore kugeza mu Kuboza 2008. Muri uwo mwaka nibwo yahagaritswe ku bwarimu nyuma y’uko ubuyobozi bw’ ishuri bwari bwabonye amakuru ko akurikiranweho ubwicanyi n’ibindi byaha bifitanye isano na Jenoside yaba yarakoreye mu Rwanda.
Munyakazi yakunze guhakana ibyaha aregwa, aho yanumvikanye ahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, avuga ko yari intambara ishingiye ku kurwanira ubutegetsi, ndetse ko nta bwoko bwigeze mu Rwanda nk’uko ikinyamakuru The New York Times giheruka kubyandika.





Ibitekerezo 0