Uyu mugoroba wabaye umwanya wihariye wo kuzirikana abakiliya no kongera gushimangira umubano mwiza hagati yabo na Copedu Plc, hibandwa ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “The Extra Mile”, ishimangira akamaro ko gutanga serivisi nziza zirenze ibyo abakiliya bayitezeho.

Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Raïssa Muyango, yashimiye abakiliya ku cyizere bayigirira no kuba barayihisemo, agaragaza ko uruhare rwabo ari ingenzi mu iterambere ryayo.

Ati “Iyo mutabaho, ntituba tugeze aho turi uyu munsi”.

Yongeyeho ko Copedu Plc yiyemeje gukomeza kunoza serivisi itanga, irushaho kwegera abakiliya no gukora ibirenze ibyo bayitezeho kugira ngo ibafashe kugera ku iterambere ryabo binyuze muri serivisi ziboneye kandi zinoze.

Muri uwo mugoroba, abakiliya bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo n'ubuyobozi bwa Copedu Plc. Mu kiganiro hatanzwe umwanya wo gushima, kubaza no gusubiza ibyabajijwe. Iki kiganiro cyafashije abakiliya kugeza ku buyobozi ibitekerezo, ibibazo n'ibyifuzo byabo, mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi no kubaka umubano urambye.

Byukusenge Clémentine, umaze imyaka 23 akorana na Copedu Plc, yavuze ko nubwo iki kigo kiri kubashimira, na we agishimira ko serivisi zacyo ari nta makemwa.

Yatanze urugero ku buryo yatangiranye na cyo mu bucuruzi bwe bw’inka n’inyama zazo, aho yatangiye ahabwa inguzanyo itarenze miliyoni 1 Frw, ariko ubu akaba ahabwa miliyoni zirenga 100 Frw kandi akazishyura neza.

Ati “Copedu ni yo yamfashije kuzamura ubucuruzi bwanjye nzamuka mu ntera ishimishije. Icyi kigo dukorana neza rwose ni abantu bagutega amatwi bakumva icyo ushaka. Nashishikariza buri muntu kubagana.”

Uyu muhango kandi wabaye umwanya mwiza wo kumenyekanisha uburyo bushya bwa e-Kash, bukoresha USSD, buzafasha abakiliya gukora ibikorwa by'imari bakoresheje telefoni zabo. Umuyobozi Mukuru yasabye abakiliya kwiyandikisha kuri ubu buryo no gutangira kubukoresha, mu gihe banki ikomeje urugendo rwo kwimakaza ikoranabuhanga no korohereza abakiliya kubona serivisi batiriwe basura amashami ya banki.

Ati “Ubu mushobora kohereza amafaranga agera kuri Miliyoni 10 Frw icyarimwe kandi mugacibwa amafaranga make cyane agera kuri 20Frw gusa, biroroshe kandi birihuta.”

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Copedu Plc, Louise Kayitesi, yavuze ko iki kigo cy’imari na cyo gikoresha serivisi ya e-Kash, ariko ko amafaranga abakiliya bacyo bemerewe kohereza icyarimwe atarengaga miliyoni 2 Frw, bakanabikora inshuro zitarenga eshanu ku munsi.

Ati “Igipimo cy’amafaranga ushobora kohereza ukoresheje e-Kash ubu cyarongerewe kigera kuri Miliyoni 10 Frw icyarimwe ku kiguzi cya 20 Frw nk’uko byateganyijwe na Banki Nkuru y’Igihugu”

Mu bibazo byagarutsweho mu kiganiro cyahuje abakiliya n’ubuyobozi, abakiliya bagaragaje imbogamizi bahura na zo mu kwishyura imisoro, aho basabwa gukoresha konti zo mu zindi banki kugira ngo babashe kwishyura banyuze ku rubuga rw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, mu buryo buzwi nka E-Tax.

Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc yabahumurije, abamenyesha ko banki yamaze kugirana ubufatanye na RRA kuri iki kibazo, kandi ko mu gihe cya vuba abakiliya bazaba bashobora kwishyura imisoro yabo banyuze kuri konti zabo za Copedu Plc, bitabaye ngombwa ko babanza gukoresha konti zo mu zindi banki.

Iyi gahunda izafasha korohereza abakiliya mu bikorwa byabo by'imari, ibongerere amahitamo mu kubona serivisi za banki kandi inashyigikire urugendo rwa Copedu Plc rwo kwimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zinoze kandi zorohereza abakiliya.

Abakiliya b’iki kigo cy’imari kandi bagaragaje ko imikoranire yabo na cyo yatumye batagira impamvu yo kujya mu zindi banki z’ubucuruzi, kuko gifite serivisi nziza z’imari bakenera.

Umuyobozi Mukuru kandi yashimiye aba bakiliya kuba barahisemo gukorana n’iki kigo cy’imari, ndetse abizeza gukomeza kubaha serivisi z’imari ziboneye zibafasha kwiteza imbere.

Copedu Plc ikomeje gushyira abakiliya ku isonga mu byo ikora, yiyemeje kubagezaho serivisi zibanogeye kandi zihuse, zirenze ibyo bayitegerejeho kandi zijyanye n’ibyo bakeneye muri iki gihe.

Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Raissa Muyango  yavuze ko iyo abakiliya batahaba itaba igeze aho igeze
Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Raissa Muyango yavuze ko iyo abakiliya batahaba itaba igeze aho igeze
Louise Kayitesi ushinzwe Ubucuruzi muri Copedu Plc, yasobanuriye abakiliya imikorere ya e-Kash
Louise Kayitesi ushinzwe Ubucuruzi muri Copedu Plc, yasobanuriye abakiliya imikorere ya e-Kash
Byukusenge Clémentine  yavuze ko hamwe na Copedu Plc yateye imbere kuko ubu ashobora gufata miliyoni 100 Frw akazishyura neza
Byukusenge Clémentine yavuze ko hamwe na Copedu Plc yateye imbere kuko ubu ashobora gufata miliyoni 100 Frw akazishyura neza
Mugeni Gloriose washinze Muglose Ltd yashimye serivisi nziza za Copedu Plc
Mugeni Gloriose washinze Muglose Ltd yashimye serivisi nziza za Copedu Plc
Umuyobozi Mukuru wa Cpedu Plc, Raissa Muyango yijeje abakiliya bayo ko mi minsi mike bazajya bayikoresha bishyura imisoro
Umuyobozi Mukuru wa Cpedu Plc, Raissa Muyango yijeje abakiliya bayo ko mi minsi mike bazajya bayikoresha bishyura imisoro
Abakiliya ba Copedu Plc bitabiriye umugoroba wo gusoza icyumweru cyahariwe serivisi nziza
Abakiliya ba Copedu Plc bitabiriye umugoroba wo gusoza icyumweru cyahariwe serivisi nziza