Nyuma y’amezi asaga atanu abo bahoze mu mutwe wa FDLR bagororerwa mu Kigo cya Mutobo , basubijwe mu buzima busanzwe kuri uyu wa Kabiri.
Mu basoje ingando, 46 bari barahamijwe n’Inkiko Gacaca kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo baraguma mu Kigo cya Mutobo mu gihe bagikurikiranwa n’Inkiko.
Byatangajwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, Seraphine Mukantabana, kuri uyu wa 28 Gicurasi 2019.
Yagize ati “ Abashobora kuba barakatiwe n’Inkiko Gacaca bafite amadosiye agaragara, abo bazahamagazwa babibazwe aho baba bari hose. Hari n’abatangiye guhamagarwa bari hano mu kigo bakamenyeshwa ko izo dosiye zihari kugira ngo bitegure banyuzwe imbere y’ubucamanza, baburane ubaye umwere arekurwe utabaye umwere afungwe”.
Mukantabana yavuze ko Jenoside ari icyaha kidasaza ariyo mpamvu igihe hari ukekwaho kuba yarayikoze igihe cyose abonekeye akurikiranwa.
Kuri uyu Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019 nibwo abarangije kugororwa badafite ibyaha bacyekwaho bari bugezwe mu Turere bakomokamo.
Ikigo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zahoze ku rugerero kibaha impamba ya 60 000 Frw, nyuma y’amezi atatu bagahabwa 120 000 Frw abafasha kwinjira mu buzima busanzwe bakihangira imirimo.






Ibitekerezo 0