Umurambo we wabonetse ku wa 17 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Luwala, mu gace ka Kammengo. Inzego z'umutekano za Uganda zatangiye iperereza rigamije kumenya abamwishe n'impamvu yabyo.
Ikinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda cyatangaje ku wa 19 Ukwakira 2026 ko amakuru y'urupfu rwa Kabera yamenyekanye nyuma y'uko umuvandimwe we, Victor Agaba, atangiye kumushakisha mu gitondo cyo ku wa 17 Ukwakira, kuko yari ataramubona.
Kabera yari yageze muri ako gace ku mugoroba wo ku wa 16 Ukwakira, avuye i Kampala, nyuma aza kujya mu kabari kari hafi y'aho yari acumbitse.
Mu gitondo cyakurikiyeho, ngo Agaba yagiye kumushakira mu rugo ari kumwe n'umuhungu wa Kabera, ariko basanga inzu ifunze.
Yakomereje mu kabari Kabera yari yagiyemo, aho umwe mu bakozi yamubwiye ko yaherukaga kumubona mu ijoro ryabanje.
Agaba yabanje gukeka ko umuvandimwe we ashobora kuba yaraye ahandi, ahitamo kujya mu mirimo ye isanzwe.
Ahagana saa munani z'amanywa, umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Luwala yamenyesheje abaturage ko hari umurambo w'umuntu wabonetse waciwe umutwe.
Agaba yahise ajya ahabonywe uwo murambo, aza gusanga ari uw'umuvandimwe we Kabera. Yamumenye ashingiye ku nkovu yari afite ku gikumwe cy'iburyo no ku nkweto zari hafi y'aho umurambo wabonetse.
Ibyamenyekanye ku masaha ya nyuma y'ubuzima bwe
Amakuru yatanzwe n'abo mu muryango wa Kabera agaragaza ko ku wa 16 Ukwakira 2026, ahagana saa moya z'umugoroba, yari yavuye i Kampala agera mu gace ka Luwala, azanywe n'umumotari wari usanzwe umutwara.
Nyuma yo gusuhuza umuvandimwe we, Kabera yasubiranye n'uwo mumotari mu kabari kari hafi aho.
Umwe mu bagize umuryango we yavuze ko Kabera yagarutse mu rugo ahagana saa tanu n'igice z'ijoro, afata telefoni ye, yongera gusohoka.
Icyakora, umukozi w'akabari Kabera yari yagiyemo yavuze ko yari aherukaga kumubona ahagana saa tatu n'igice z'ijoro.
Polisi yo mu gace ka Kammengo, ifatanyije n'abashinzwe iperereza i Kampala, yatangiye gukurikirana urwo rupfu.
Mu byo abashinzwe iperereza basanze ahabonywe umurambo harimo inkoni nini bikekwa ko ishobora kuba yarakoreshejwe mu kumukubita, amacupa abiri y'inzoga n'inkweto za nyakwigendera.
Kugeza ubu, impamvu y'iyicwa rya Kabera ntiramenyekana, ndetse nta makuru aragaragaza uwaba yaragize uruhare muri icyo cyaha.
Robert Kabera yamenyekanye nka Sergeant Robert, aho yari umwe mu baririmbyi ba Army Jazz Band.
Mu Ugushyingo 2020, yavuye mu Rwanda ajya muri Uganda atorotse nyuma yo gukurikiranwaho icyaha cyo gusambanya umukobwa we.
Muri Gicurasi 2022, Kabera yafashwe n'inzego z'umutekano za Uganda ari mu rugo rwe mu gace ka Masanafu i Kampala, akekwaho ibyaha birimo gucuruza intwaro mu buryo butemewe no kuzitunga binyuranyije n'amategeko.



Ibitekerezo 0