Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko izo mbabazi zisabwa n’uko zubahirizwa igihe zatanzwe.
Nubwo bidakunze kuvugwa cyane, nyamara burya umuntu wese wakatiwe n’inkiko ku buryo bwa burundu (atagishoboye kujurira cyangwa gusubirishamo urubanza) ashobora gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika hatitawe ku cyaha yakoze cyangwa igihano yakatiwe.
Iyo usaba imbabazi yarangije igice cy’igihano yakatiwe, imbabazi ashobora kuzihabwa ku gice gisigaye. Ku wakatiwe igifungo cya burundu cyangwa burundu y’umwihariko, ashobora kugikurirwaho cyose cyangwa kigasimbuzwa ikindi gihano gito.
Uko gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika bikorwa
Gusaba imbabazi bikorwa mu nyandiko yandikirwa Perezida wa Repubulika, bikamenyeshwa Minisitiri ufite uUbutabera mu nshingano ze (ingingo ya 238).
Iyo ari imbabazi zireba umuntu ukwe, gusaba imbabazi bikorwa n’uwakatiwe igihano cyangwa umuhagarariye. Iyo ari imbabazi rusange (zireba itsinda ry’abantu), ubusabe bukorwa na Ministri w’Ubutabera. Usaba imbabazi agomba kugaragaza impamvu ashingiraho ubusabe bwe.
Usaba imbabazi kandi agomba kubimenyesha Ubushinjacyaha Bukuru kugira ngo
buvuge, mu gihe kitarenze amezi atatu (3), icyo butekereza kuri bwo busabe.
Si ihame ko Perezida wa Repubulika atanga imbabazi igihe cyose azisabwe
Iyo iperereza rimaze gukorwa n’Ubushinjacyaha, dosiye zisaba imbabazi zohererezwa Minisitiri w’ubutabera nawe akazitangaho igitekerezo cye hanyuma agakorera raporo Perezida wa Repubulika mu gihe kitarenze amezi 3 (ingingo ya 239).
Igisubizo cya Perezida wa Repubulika ku mbabazi yasabwe agishyikiriza Minisitri w’Ubutabera ari na we ukimenyesha uwasabye imbabazi (Ingingo ya 240).
Uko imbabazi zatanzwe na Perezida zubahirizwa
Iyo uwasabye Perezida wa Republika imbabazi azihawe, ashobora kugira ibyo asabwa kubahiriza (nko kubuzwa cyangwa gutegekwa kuba ahantu runaka mu gihe runaka). Ashobora no kutagira ibyo asabwa kubahiriza. Ibyo asabwa kubahiriza bigomba kuba byanditse mu cyemezo kimuha imbabazi. Iyo uwahawe imbabazi atubahirije ibyo yasabwe kubahirizwa, imbabazi yahawe zivanwaho kandi agasubira kurangiza igihano cye (Ingingo ya 241).
Twanzura…
Mu gusoza iyi nkuru nababwira ko hari ibintu bidashobora guhanagurwa n’imbabazi za Prezida wa Repubulika. Urugero ni nko kuba Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zitavanaho ibihano by’ingereka bitavuzwe mu cyemezo kizitanga (nko gusubiza iby’abandi, gutanga indishyi n’ibindi).
Ntizivanaho kandi ubusembwa bukomoka ku kuba umuntu yarakatiwe n’inkiko (les effets de la condamnation / conviction effects). Uwifuza guhanagurwaho ubwo busembwa akurikiza inzira ziteganywa n’amategeko nk’uko twazibagejejeho mu nkuru ifite umutwe ugira uti “Uwakatiwe ibihano n’inkiko ashobora guhanagurwaho ubusembwa”.
Byakusanyijwe na Maurice Munyentwali.




Ibitekerezo 0