Abayobozi muri Guverinoma, abikorera ku giti cyabo n’abagize sosiyete sivile kuri iki Cyumweru bateraniye muri Kigali Convention Centre mu masengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast.
Ni amasengesho ngarukamwaka agiye kuba ku nshuro ya 23 agamije gushimira Imana ibyo yagejeje ku Rwanda mu 2018 no kuyiragiza umwaka mushya wa 2019.
Perezida Paul Kagame ni we mushyitsi mukuru urayobora uwo muhango. Iki gikorwa gitegurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.
Umwaka ushize igikorwa nk’iki cyabaye tariki 13 Mutarama 2018 mu gihe ku nshuro ya mbere hari tariki 1 Nzeri 1995.
Cornerstone Worship Team ni yo yayoboye umwanya wo kuramya no guhimbaza ImanaUmukuru w'Igihugu buri mwaka yitabira aya masengesho yo gushimira Imana ku byo yakoreye igihuguPerezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye aya masengeshoUmuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, nawe yitabiriyeDr Sezibera Richard aganira n'umwe mu bayitabiriyeUmushumba Mukuru w'Itorero Ryera Bethesda, Bishop Rugamba AlbertMinisitiri w'Ibidukikije, Dr Vincent Biruta, nawe yitabiriye iki gitondo cy'amasengeshoMinisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Richard Sezibera ni umwe mu bayobozi bitabiriye aya masengesho yo kuragiza Imana igihuguUmuyobozi w'Itorero Foursquare Rwanda, Dr. Bishop Masengo FidèleUmuyobozi ushinzwe Imibanire n’Imikoranire n’inzego muri MTN, Numa Alain (iburyo) na Chris Mwungura uyobora True Way Entertainment itegura iserukiramuco Rwanda Christian Film FestivalPerezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Bernard MakuzaMinisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira n'umwe mu bitabiriye aya masengeshoMinisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye, ni umwe mu bayobozi barenga 700 bitabiriye aya masengeshoPerezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa nawe yitabiriyePerezida w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki Edouard, yifatanya n'abandi mu ndirimbo zihimbaza ImanaKomiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire, ashima ImanaAbayobozi bazamuye amaboko baha icyubahiro Imana bayishimira ibyo yagejeje ku Rwanda mu 2018Umukinnyi wa Sinema, Mazimpaka Kennedy, nawe yashimiye Imana ku byiza yagejeje ku Rwanda mu 2018Bati icyubahiro ni icy'Imana…Uyu mwanya uba wahariwe guhimbaza Imana, buri wese abikora mu buryo bumunyuzeMinisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, nawe yari yitabiriyeApôtre Ndagijimana Joshua Masasu uyobora Evangelical Restoration Church yazamuye amaboko aha icyubahiro Imana. Ari kumwe n'umugore we Pasiteri Lydia MasasuAbarenga 700 ni bo bitabiriye aya masengesho
Ibitekerezo 0