Ni ubutumwa yatangiye mu ruzinduko mu Mirenge ya Butare na Bweyeye mu Karere ka Rusizi, mu ruzindo rw’iminsi ibiri kuva tariki 25-26 Mata 2022.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bweyeye yasorejwemo iyi gahunda yo guca ingando mu baturage, bavuga ko na bo bafashe iyambere mu kwirindira umutekano, ubu hakaba nta mwanzi wabaca mu rihumye.
Munyentwari Jean Damascene we yabwiye IGIHE ko bicungira umutekano kandi bagatanga amakuru mu gihe babonye umuntu batazi aho aturuka, bafatanyije n'inzego z'umutekano.
Yagize ati "Twicungira umutekano dufatanyije n'Ingabo. Saa kumi n'ebyiri tuba twageze aho ducungira umutekano. Ubu umuntu tubonye tutamuzi duhita tubimenyesha abayobozi. Ubu nta mwanzi watwinjirira kuko twigishishwe uburyo bwo kwirindirira umutekano".
Ntanyuranya na mugenzi we Charles Nshimiyima, na we uhamya ko bafata iy'ambere mu kubaza icyo batazi bakagisobanurirwa neza, bakakimenya.
Yagize "Ubu dufite umutekano hano Bweyeye, ntawaduca mu rihumye kuko dufata iya mbere mu kwicungira umutekano ndetse n'icyo tudasobanukiwe tukakibaza bakadusobanurira".
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, avuga umusaruro bari biteze muri gahunda yo guca ingando mu baturage wabonetse, kuko barebeye hamwe ibibazo bitandukanye ndetse banatanga ibisubizo.
Yagize ati "Twavuga ko umusaruro ubonetse kuba twaganiriye n'abaturage, twarebeye hamwe ibibazo bihari kugira ngo dutange ibisubizo, ibidashoboka tubemera kubikurikirana. Ikindi hari n'abayobozi batannye twakebuye, kugira ngo umuturage agume kuba ku isonga".
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko François yavuze ibyo abaturage bakora byose bigomba gushingira ku mutekano, kandi ababwira ko nta muntu watera u Rwanda avuye i Burundi kuko babanye neza.
Yagize ati "Abarundi baravuze ngo ushaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda ntiyifuriza ineza Abarundi, uwo bazamurwaya, ari nako natwe uwashaka guhungabanya uw’Abarundi ntiyadukira. Abarundi ni abavandimwe bacu tugomba kubana mu mahoro, tugahahirana, tukagenderana dore ko dufitanye isano".
Ni ku nshuro ya kabiri iyi gahunda ya 'Ca ingando mu bawe' ibaye, kuko mu mwaka washize yabereye mu tugari twa Rwambongo na Nyamihanda mu Murenge wa Butare, ndetse no Murenge wa Bweyeye, aho bumvaga abaturage ndetse ubuyobozi bugakemura ibibazo bafite.










Ibitekerezo 0