Anne Gossner ukomoka mu Budage na Marijana Grujic ukomoka muri Seribiya, bashinjwa kuba barakoresheje amagambo y’ ivanguraruhu ‘monkey officer’ (bagereranya umukozi nk’inkende) ku mukozi w’ Umunyarwanda, Jean Maurice Akheem Bwitonzi.
Ubuyobozi bwa AB Bank buvuga ko aba bakozi babaye bahagaritswe ku mirimo mu gihe hagitegerejwe icyo iperereza rizagaragaza kuri aya magambo yaketswemo ivangura, yavugiwe mu biganiro byahererakanyijwe kuri email, hagati y’aba bayobozi bakuru muri iyi banki.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi wa AB Bank mu Rwanda, Arah Sadava, yagize ati “AB Bank mu Rwanda ishyigikiye ko nta vangura ribaho kandi yitandukanyije n’ivangura iryo ariryo ryose… AB Bank ifata ibi birego byagaragajwe nk’ikintu gikomeye. Banki iri kureba ibintu byose n’aho byaturutse n’ingaruka bishobora gutera.”
Yakomeje agira ati “Inama y’abayobozi bakuru iri kwiga kuri iki kibazo kandi iperereza ryaratangiye. Umwanzuro ntakuka uratangazwa vuba.”
Arah yavuze ko bizera neza ubushobozi bw’abanyarwanda, ndetse ko kuva yahabwa inshingano zo kuyobora iyi banki muri Mata uyu mwaka, yashyize imbere gahunda yo kubongerera ubushobozi ngo bahabwe imyanya ikomeye muri iyi banki.
Jean Maurice Akheem Bwitonzi wavuze ko yakorewe ivangura niwe wari wabanje gukekwa ko yinjiye mu butumwa bw’abandi, ahita ahagarikwa, gusa kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena yasubijwe mu mirimo ye.
Umuyobozi wa AB Bank mu Rwanda yakomeje agira ati “Akheem yari yahagaritswe kuko dufite impamvu twashingiraho duhamya ko ariwe winjiye muri emails atabiherewe uburenganzira. Ndizera ko mushobora kumva ko kubangamira umutekano ari ikintu gikomeye ku rwego rugendera ku mategeko, nubwo bidakuraho amakosa y’abayobozi babiri bakuru, kandi ni nayo mpamvu iki kibazo kiri gukorwaho iperereza kandi ibyemezo byafashwe byashyizwe mu bikorwa.”
Nyuma y’uko basanze nta bimenyetso bifatika byerekana ko Akheem Bwitonzi ariwe winjiye mu butumwa bw’abandi, basanga ari uburenganzira bwe gusubizwa mu kazi no kwishyurwa iminsi ye yatakaye.
Ubutumwa bwatambukijwe muri email, bugaragaza ko Akheem Bwitonzi yahawe akazi muri iyi banki igitangira ndetse ko inshingano ze byari biteganyijwe ko zitangira mu gihe cya vuba, gusa ngo byaje gutinda, abayobozi b’iyi banki bashakisha uko bamuhindurira akazi.
Bugaragaza ko yahawe imirimo mishya yo kuba Umujyanama w’ abakiriya ariko arabyanga kuko byashoboraga gutuma umushahara we ugabanuka.
Ibiganiro Anne Gossner na Marijana Grujic bagiranye kuri email nibyo byavugiwemo amagambo ‘Monkey Officer’ yatumye birukanwa bashinjwa ivanguraruhu ubu bakaba bari gukorwaho iperereza.
AB Bank yatangiye gukorera mu Rwanda muri Mutarama 2014, ikaba ifite abakozi 150.

Ibitekerezo 0