Ni ibigaragazwa na raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bukungu bwa Afurika (UNECA).

Iyi raporo yiswe Measuring Gender-in-Trade Statistics: Rwanda, isesengura uko abagore n'abagabo bitabira ibikorwa by'ubucuruzi, amahirwe bafite mu bukungu n'uruhare rw'uburezi mu kubafasha kubona akazi no kwiteza imbere.

Imibare ikubiyemo igaragaza ko mu 2017, abakobwa bari 46,6% by'abanyeshuri bigaga muri kaminuza n'andi mashuri makuru, mu gihe abahungu bari 53,4%.

Mu 2024, iyi mibare yari yarahindutse, abakobwa bageze kuri 51,8%, naho abahungu baba 48,2%.

Bisobanuye ko mu myaka irindwi, ingano y'abakobwa mu mubare w'abiga amashuri makuru wiyongereyeho 5,2%, mu gihe abahungu bagabanutse ku kigero kingana n'icyo.

Ni impinduka igaragaza ko abakobwa batakiri inyuma y'abahungu mu kwitabira amashuri makuru, ahubwo ari bo basigaye bayigamo ari benshi.

Raporo isobanura ko izamuka ry'umubare w'abakobwa biga muri kaminuza rishobora kugira uruhare mu kongera abagore bafite ubumenyi n'ubushobozi bwo gukora imirimo isaba ubuhanga buhanitse, cyane cyane mu bucuruzi, mu nganda no mu zindi serivisi zifite uruhare mu iterambere ry'ubukungu.

No mu mashuri yisumbuye abakobwa bariganje

Izi mpinduka ntizigarukira muri kaminuza gusa, kuko no mu mashuri yisumbuye abakobwa ari benshi kurusha abahungu.

Imibare yo mu 2017 igaragaza ko abakobwa bari 52,4% by'abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye, mu gihe abahungu bari 47,6%.

Mu 2024, abakobwa bari bageze kuri 55,2%, naho abahungu bagabanuka bagera kuri 44,8%.

Ibi bigaragaza ko ikinyuranyo cy'imibare hagati y'abakobwa n'abahungu mu mashuri yisumbuye cyakomeje kwiyongera, abakobwa bakarushaho kuba benshi.

Nubwo abakobwa biganje mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza, raporo igaragaza ko mu bumenyi rusange bwo gusoma no kwandika hakiri ikinyuranyo hagati y'abagore n'abagabo.

Mu 2006, abagore bari bazi gusoma no kwandika bari 60,1%, mu gihe abagabo bari 71,5%.

Mu 2011, iyo mibare yari 64,5% ku bagore na 75,5% ku bagabo, naho mu 2017 igera kuri 69,4% ku bagore na 77,5% ku bagabo.

Mu 2024, abagore bari bazi gusoma no kwandika bari bageze kuri 73,6%, mu gihe abagabo bari 78,4%.

Bivuze ko mu myaka 18, igipimo cy'abagore bazi gusoma no kwandika cyiyongereyeho amanota 13,5 ku ijana, mu gihe icy'abagabo cyiyongereyeho amanota 6,9.

Ikinyuranyo hagati y'abagore n'abagabo mu bumenyi bwo gusoma no kwandika cyavuye ku manota 11,4 ku ijana mu 2006 kigera kuri 4,8 mu 2024.

Raporo igaragaza ko kwiyongera kw'abakobwa biga muri kaminuza bishobora gutuma mu myaka iri hagati y'itanu n'icumi, abagore n'abagabo barushaho kungana mu mirimo y'ubucuruzi isaba ubumenyi buhanitse.

Imibare yo mu 2023 igaragaza ko abagore bari 46% by'abakozi bo mu bigo by'ubucuruzi, mu gihe abagabo bari 54%. Abagore kandi bari bafite 45% by'imyanya y'ubuyobozi bukuru muri ibyo bigo.

Mu bijyanye no gutegura abanyeshuri ku mirimo y'ubucuruzi, raporo igaragaza ko mu 2024 hari amasomo na gahunda z'amahugurwa 28 bifitanye isano n'ubucuruzi byatangwaga mu mashuri yisumbuye n'amakuru.

Muri byo, icumi byari gahunda z'amasomo yo ku rwego rwa kaminuza, ibindi icumi bikaba amahugurwa ajyanye n'impamyabumenyi z'umwuga zirimo CPA na ACCA. Hari kandi gahunda eshatu z'amasomo rusange yo mu mashuri yisumbuye n'eshanu z'imyuga n'ubumenyingiro (TVET).

Raporo igaragaza ko kugira abagore benshi bize amashuri makuru ari amahirwe ku bukungu bw'igihugu, ariko ikibazo gikomeye ari ukureba niba ubumenyi bunguka buzajyana n'amahirwe yo kubona akazi, kugera mu buyobozi no kwitabira ibikorwa by'ubucuruzi bibyara inyungu.

Umubare w'abagore biga muri Kaminuza warenze uw'abagabo