Mu masomo atangirwa mu mashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda harimo ayigishwa ariko nta kazi kazwi uwaryize ashobora kubona arangije, uretse kwishabikira ku ruhande.
Mu bihe byahise bamwe basohokaga berekeza mu burezi, ariko imbehe yabo iza kubama nyuma y’uko hafashwe imyanzuro ikura muri uwo mwuga abatarawigiye, nubwo na ho gasigaye kabona umugabo kagasiba undi kubera gasa n’akashize.
Hari n’abiga amasomo agena neza imirimo bazakora bayasoje,ariko bagera hanze bagasanga bafite ubumenyi budahuye n’icyiciro bize,bamwe bikaba ngombwa ko biga amasomo y’inyongera.
Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu mutwe w’Abadepite, Nyirahirwa Veneranda, ubwo yaganiraga na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) bareba igisubizo kuri ibi bibazo, yavuze ko bamaze iminsi bakira abanyeshuri bava mashuri makuru na za Kaminuza zinyuranye bataka kudahabwa akazi kubera ubumenyi budahagije.
Yagize ati “Uretse abize muri KIST, twakiriye n’abavuye muri ISPG Gitwe nabo bize mu mashami ajyanye na Laboratwari batubwira ibibazo bijyanye n’ubumenyi buke, mbega ni ikibazo kimaze kuba rusange.”
Depite Nyirahirwa akomeza avuga ko hari bamwe mu basoza amasomo, ugasanga batisanga ku isoko ry’umurimo, abandi ntibemerwe n’amahuriro y’abakora ibisa n’ibyo bize ahanini bivuye ku bumenyi budahagije.
Depite Nyirahirwa avuga ko bagiye guhagurukira iki kibazo basura amashuri makuru na za Kaminuza yose yo mu gihugu, bagasuzuma niba amasomo yigishwa yujuje ibisabwa byatuma umuntu ahabwa impamyabumenyi imuhesha akazi.
Ati “Muri gahunda z’ibikorwa dukora, tugomba gushyiraho kugenderera amashuri makuru na za kaminuza tugamije kureba porogaramu zitangirwa muri ayo mashuri niba zujuje ibipimo ngenderwaho, ntihagire umuntu uzongera guhabwa impamyabushobozi ngo nagera hanze abwirwe ko ibyo yize bituzuye.”
Minisiteri y’Uburezi na yo yemeza ko igiye gushyiraho ibipimo bigaragaza ibyo uwize isomo runaka agomba kuba yujuje; ariko igashyira uruhare runini ku banyeshuri bahitamo nabi amasomo bajya kwiga mu byiciro binyuranye by’amashuri.
Minisitiri w’Uburezi Papias Musafiri Malimba ati “Abanyeshuri bagomba kugira uruhare mu guhitamo ibyo biga, bakibaza ubundi bifuza kuzaba iki? Ese ibyo bagiye kwiga bizabaherekeza mu rugendo rw’icyo bifuza kuzaba ?”
Minisitiri Musafiri avuga ko buri somo rivuka rikenewe, ariko hakaba ubwo abiga amasomo baba benshi ugereranyije n’abakenewe ku isoko ry’umurimo.
Gusa ngo bagiye gutangira ubujyanama bahereye ku bana bakiri bato, bajye bafashwa kumenya neza niba ibyo bagiye kwiga bihura n’ibyo bifuza kuzaba.






Ibitekerezo 0