Ibi yabishingiye ku bushakashatsi yakoze ku dukoko (microbe) twibasira buckwheat, igihingwa gikoreshwa nk’ibinyampeke. Yabukoze arangiza  amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Kaminuza ya Nebraska–Lincoln muri Amerika. Inyandiko yabwo yasohotse muri Nzeri 2025.

Ubushakashatsi bwasuzumye microbe n’uburozi bwa aflatoxin B1 mu ifu n’intete za buckwheat byaguzwe ku bacuruzi batandukanye hifashishijwe internet, mu 2024 no mu 2025.

Mu bipimo 97 byasuzumwe harebwa aflatoxin B1, 54 byari iby’ifu naho 43 ari iby’intete. Mu 2024, ubwo burozi bwabonetse mu bipimo 17 kuri 44 by’ifu, bingana na 39%, ariko ntibwagaragara mu bipimo 28 by’intete.

Mu 2025, ubwo burozi bwabonetse mu bipimo birindwi ku 10 by’ifu no mu bipimo 10 kuri 15 by’intete. Iyi mibare ireba ibyapimwe muri ubwo bushakashatsi.

Isuzuma rya mikorobe na ryo ryagaragaje ko ifu yari ifite ubwandu bwinshi kurusha intete, bishimangira akamaro ko kwita ku isuku mu gutunganya umusaruro.

Nubwo Bahatsi yakoze ku gihingwa kitamenyerewe mu buhinzi bw’u Rwanda, yabwiye IGIHE ko uburyo bwo kugenzura ubuziranenge yakoresheje bushobora no kwifashishwa ku binyampeke bihingwa mu gihugu.

Ati “Icyo ubushakashatsi bwanjye bushimangira ni uko umutekano w'ibiribwa utagomba kureberwa gusa ku isura yabyo cyangwa ku kuba bitaraboze. Hari ubwandu n'uburozi umuntu adashobora kubona cyangwa kumva akoresheje uburyo busanzwe, ahubwo bisaba ibizamini bya laboratwari.”

Icyo bivuze ku binyampeke byo mu Rwanda

Bahatsi yasobanuye ko ibigori, amasaka, umuceri n’ingano bihingwa mu Rwanda bishobora kwibasirwa na microbe, harimo izibyara uburozi, cyane cyane iyo bitasaruwe, bitumishijwe cyangwa ngo bibikwe neza.

Yagaragaje ko u Rwanda rusanzwe ruhanganye n’ikibazo cyo kugabanya ubwandu bw’uruhumbu (aflatoxin) mu bigori. 

Nk’urugero, ubushakashatsi bwakorewe ku bubiko 900 bw’abahinzi mu Ntara y’Amajyepfo, bwagaragaje ko uburyo ibinyampeke bibikwamo bugira uruhare rukomeye mu gutuma hari ibifatwa n’ubwandu bw’uruhumbu.

Ni mu gihe raporo y’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, RAB, yagaragaje ko mu bipimo by’ibigori 300 byakusanyijwe mu turere 15,22% byari bifite aflatoxin irengeje urugero ntarengwa rwakoreshejwe muri iyo raporo.

Ati “Ntabwo rero umutekano w'ibiribwa usobanura gusa kugira ibiribwa bihagije, ahubwo unasobanura kugira ibiribwa bifite ubuziranenge kandi bidashyira ubuzima bw'ababirya mu kaga. Iyi ni yo ntego nyamukuru y'ubushakashatsi nakoze nshaka gusangiza Abanyarwanda ndetse nabihuza n'icyerekezo cy'ubuhinzi n'umutekano w'ibiribwa mu Rwanda.”

Bahatsi asanga hakenewe gukomeza gukurikirana ubuziranenge kuva ibihingwa bikiri mu murima kugeza umusaruro ugeze ku muguzi. Agaragaza ko nubwo hari ibikorwa bya Leta n’abafatanyabikorwa byo guteza imbere kumisha no kubika umusaruro, hakiri icyuho mu bumenyi, ibikoresho no kugenzura uko bikorwa hose.

Isuzuma ryakozwe na MINIMEX, uruganda rutunganya ibigori, ryagaragaje ko rwangaga kwakira 50% by’ibigori rwashyikirizwaga kubera uruhumbu.

Gukumira ubwandu bitangirira mu murima

Mu ngamba Bahatsi atanga harimo gukoresha imbuto nziza, kurwanya udukoko n’indwara byibasira ibihingwa, gusarurira igihe no kutavanga umusaruro mwiza n’uwangiritse.

Yavuze ko kumisha ibinyampeke vuba kandi neza nyuma yo gusarura, kwirinda kubyumishiriza ku butaka butateguwe no gukoresha ibikoresho bipima ubuhehere kugira ngo hamenyekane niba byumye ku rugero rukwiye mbere yo kubibika.

Mu bubiko, agaragaza ko umusaruro ukwiye gushyirwa ahantu hasukuye kandi humutse, ku mapaleti awurinda guhura n’ubutaka cyangwa inkuta zifite ubuhehere. Anasaba gukoresha imifuka yabugenewe no gukomeza kugenzura ko nta dukoko cyangwa ibimenyetso by’ubwandu bihari.

Ku batunganya ibinyampeke, ashimangira akamaro ko gusukura imashini zisya, kubahiriza amabwiriza y’isuku no gupima umusaruro, aho kwishingikiriza gusa ku buryo ibiribwa bitegurwa mu rugo.

Ati “Ikintu cy'ingenzi nshaka gushimangira ni uko iyo aflatoxin yamaze kwibumbira mu binyampeke, kuyiteka, kubyoza cyangwa kubishyushya mu buryo busanzwe bidashobora kuba uburyo bwizewe nk'uburyo bwo kuyikuraho. Ni yo mpamvu gukumira ubwandu no gupima umusaruro ari ingenzi cyane.”

Bahatsi abona ubushakashatsi bwe bushobora kunganira uburyo bwo gupima uburozi mu biribwa, ndetse bugatanga umusanzu mu kwiga niba buckwheat yahingwa mu Rwanda  mu rwego rwo kunganira ibindi binyampeke bihasanzwe.

La Fontaine Bahatsi yavuze ko ubuziranenge bw'ibiribwa budakwiye kugarukira ku isura nziza abantu babibonana ahubwo haba hakenewe ibipimo byo muri laboratwari
Ubushakashatsi bwakozwe n'Umunyarwanda Bahatsi bwagaragaje icyuho mu gusarura ibinyampeke, kubitunganya kugeza bigeze ku muguzi wa nyuma