Ni ibikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi, busohorwa mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi Evolution and Human Behavior.
Bwakorewe ku bantu 102, beretswe amafoto y’amasura y’abagabo n’abagore bafite ubwiza butandukanye, hagamijwe kumenya abo amaso yabo yibandaho cyane.
Abashakashatsi bifashishije ikoranabuhanga rikurikirana aho amaso y’umuntu areba n’igihe ahamara, kugira ngo bamenye itandukaniro riri hagati y’abagabo n’abagore mu kwitegereza ubwiza.
Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko abagabo bamara igihe kinini bitegereza amasura y’abantu b’igitsina bakururwa na cyo mu rukundo.
Ku rundi ruhande, abagore bagaragaje ko bashobora kumara igihe kingana bitegereza abagabo n’abagore bafite uburanga, hatitawe ku gitsina basanzwe bakururwa na cyo.
Abashakashatsi basobanuye ko kuba umugore yitegereza undi mugore ufite uburanga bidasobanura byanze bikunze ko amwifuza mu rukundo cyangwa mu mibonano mpuzabitsina, ahubwo bishobora guterwa no kuba ashimishwa n’ubwiza bwe.
Tom Roth wayoboye ubu bushakashatsi yavuze ko ibyavuyemo bigaragaza ko abagabo n’abagore bashobora kugira uburyo butandukanye bwo kwakira no kwishimira ubwiza bw’abandi.
Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko kuba umuntu afite umukunzi cyangwa atamufite bitagize uruhare rugaragara mu guhindura uburyo yitegereza ubwiza bw’abandi.





Ibitekerezo 0