Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yiga ku ishoramari muri Afurika (African Investment Forum) yasojwe kuri uyu wa Kane.

Iyi nama y’iminsi itatu yateguwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) ku bufatanye n’ibigo by’imari birimo Africa Export-Import (Afrexim), African Finance Corporation n’ibindi. Hakusanyijwe miliyari 36,2$ muri miliyari 58$ zifuzwaga.

Umuyobozi Mukuru wa BAD, Dr Akinwumi Adesina, yasobanuye ko mu minsi itatu y’ibiganiro, umwe mu mishinga wabonewe amafaranga ari umuhanda wa gari ya moshi uzava muri Tanzania, ukagera i Burundi, ugakomeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uwo muhanda wabonewe miliyari 3,6$, ku buryo byitezwe ko ugiye guhindura ubuhahirane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yanasobanuye ko hari na gahunda y’umuhanda uteganyijwe uzava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukagera muri Congo Brazaville.

Igice cy’umuhanda uzahuza Tanzania – u Burundi – RDC, amafaranga azanyuzwa muri leta. Ntabwo harimo uruhare rw’inzego z’abikorera.

Ikindi gice Adesina yagarutseho kizahuza u Rwanda na Tanzania, gihe u Rwanda amahirwe yo kugera ku cyambu cya Dar es Salaam.

Kugeza ubu, ngo hari sosiyete zo mu Budage zatangiye kugaragaza inyota yo kuba zashora muri uyu mushinga.

Ati "Ku ruhande ruhuza Kigali na Tanzania, ho bizakorwa binyuze mu mikoranire hagati ya leta n’abikorera. Rero mugiye gutangira kubibona. Nashimishijwe no kubona hari sosiyete nka Deutsche Bahn zigaragaza ubushake bwo gushora imari muri uyu mushinga."

Amasezerano yo kubaka umuhanda Isaka-Kigali w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.

Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira umuhanda uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Uzaba ureshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania uzaba ari ibilometero 394.

U Rwanda rugaragaza ko uwo muhanda wa gari ya moshi uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi rwatangaga, binoroshye urwo rugendo rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam

Mu yindi mishinga yabonewe ishoramari harimo uwo kubaka uruganda rukora inkingo muri Kenya n’uwo guteza imbere ubuhinzi muri Afurika y’Iburasirazuba nko kongera umusaruro w’ingano n’ibinyampeke.

Muri Afurika y’Iburengerazuba, hakusanyijwe amafaranga yo kubaka umuhanda munini w’ibisate (lanes) bitandatu uzanyura muri Nigeria, Togo, Cote d’Ivoire na Ghana. Biteganyijwe ko kubaka uwo muhanda bizatwara miliyari 15,6$.

Biteganyijwe ko uyu muhanda uzagabanya ikiguzi cyo gutwara abantu n’ibintu ku kigero cya 48 % muri ibyo bihugu kandi bikongera ubuhahirane ku kigero kigera kuri 25 %.

Muri rusange, Afurika y’Iburengerazuba yakusanyirijwe miliyari 16,92$.

Ni mu gihe ibihugu byo muri Afurika yo hagati byakusanyirijwe asaga miliyari 4,27$, Afurika yo mu Majyepfo ikusanyirizwa miliyari 5,44$ mu gihe Afurika y’Amajyaruguru yakusanyirijwe miliyoni 804$.

Inkuru bijyanye: Imambo zatangiye gushingwa: Icyerekezo gishya ku mushinga wa gari ya moshi mu Rwanda (Video)

Tanzania n’u Burundi byasinyanye amasezerano yo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi

Umuhanda wa Gari ya moshi Isaka-Kigali biteganyijwe ko uzoroshya  ubwikorezi muri Afurika y'Iburasirazuba
Umuhanda wa Gari ya moshi Isaka-Kigali biteganyijwe ko uzoroshya ubwikorezi muri Afurika y'Iburasirazuba