Amasezerano yasinywe n’ibihugu byombi agena ko uyu muhanda uzaba ufite ibilometero 282 uzaturuka mu Burengerazuba bwa Tanzania mu gace ka Uvinzi ukagera i Gitega mu Burundi.
Ba Minisitiri b’Imari no gutwara abantu b’ibintu hagati y’ibihugu byombi basinyanye ayo masezerano ku Cyumweru mu muhango wabereye i Kigoma muri Tanzania.
Tanzania irashaka kuba icyicaro cy’ubucuruzi n’ingendo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ifite gahunda yo kubaka imihanda ya Gari ya Moshi ihuza Dar es Salaam na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ifite kandi undi mushinga wa Gari ya Moshi uzava i Isaka ukagera i Kigali.
Ntabwo Guverinoma y’u Burundi n’iya Tanzania zigeze zitangaza ahazava ingendo y’imari yo kubaka uyu muhanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!