Mu nkura kandi hari ebyiri zongewe mu mahembe yazo akuma karanga amerekezo yazo kazwi nka GPS transmitters.

Utwuma twa GPS twambitswe inyamaswa tuzajya twifashishisha iminara, maze twohereze mu cyumba kigenzurirwamo amakuru ajyanye n’aho inyamaswa runaka zadushyizwemo ziherereye.

‘VHF transmitters’ nazo zishobora gufasha umuntu igihe arimo gushakisha izo nyamaswa, akabasha kubona aho ziri.

Umwe mu bagize uruhare mu gushyira utu twuma mu nyamaswa, Richard Harvey, hamwe n’itsinda bakoranaga, babanzaga guzisinziriza inyamaswa kugira ngo bazambike inigi cyangwa utwuma twohereza amakuru, nk'utwo bashyize mu mahembe y’inkura.

Kwambika inyamaswa iri koranabuhanga kandi bituma abazikurikirana babasha kumenya uko zifashe mu mibereho yazo, uko zikora ingendo zimuka ziva ahantu hamwe zijya ahandi, kimwe no kuzibungabunga mu bijyanye n'umutekano wazo.

Intare eshanu ubu zishobora kugenzurwa mu ikoranabuhanga
Intare eshanu ubu zishobora kugenzurwa mu ikoranabuhanga
GPS transmitters zohereza amakuru zifashishije iminara
GPS transmitters zohereza amakuru zifashishije iminara
Inkura icyenda nizo zashyizwemo utwuma tw'ikoranabuhanga
Inkura icyenda nizo zashyizwemo utwuma tw'ikoranabuhanga
Umuganga w'inyamaswa ubwo yambikaga akuma imwe mu Intare ziba muri Pariki y'Igihugu y'Akagera
Umuganga w'inyamaswa ubwo yambikaga akuma imwe mu Intare ziba muri Pariki y'Igihugu y'Akagera
Inzovu ni zimwe mu nyamaswa zambitswe iri koranabuhanga
Inzovu ni zimwe mu nyamaswa zambitswe iri koranabuhanga
Iyi nzovu yari yatewe urushinge, imera nk’isinziriye kandi ihagaze, ubwo yambikwaga akuma k’ikoranabuhanga
Iyi nzovu yari yatewe urushinge, imera nk’isinziriye kandi ihagaze, ubwo yambikwaga akuma k’ikoranabuhanga
Abarinda Pariki y'Igihugu y'Akagera bakomeje kubungabunga inyamaswa ziyibarizwamo
Abarinda Pariki y'Igihugu y'Akagera bakomeje kubungabunga inyamaswa ziyibarizwamo