Abakinyi babiri ari bo Binego Abdoul Karim na Binego Djibril baherekejwe n’umutoza Sinzi Tharcisse ni bo bagiye guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa Nyafurika agiye kuba ku nshuro ya mbere.

Aba bakinnyi basanzwe babarizwa muri GAMMA Rwanda, bahagurutse i Kigali ku wa 11 Ukwakira 2026, mu gihe imikino izatangira ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026.

Aya marushanwa Nyafurika yateguwe na GAMMA ku rwego rw’Isi, ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Imikino Njyarugamba ryo muri Côte d’Ivoire.

Perezida wa Global Association of Mixed Martial Arts Rwanda (GAMMA Rwanda), Mwizerwa Dieudonné, yabwiye IGIHE ko kwitabira iyi Shampiyona Nyafurika ari amateka dore ko nta gihe kinini gishize batangije uyu mukino mu Rwanda.

Ati “Turi mu bayitabiriye bwa mbere, ni amateka kuko ni Shampiyona Nyafurika ya MMA ibaye bwa mbere, natwe tukaba twabashije kuyitabira. Mfite icyizere ko tuzazana intsinzi, abakinnyi bamaze iminsi bitoza neza, tumaze igihe turi kubitegura.”

Mwizerwa yavuze ko iyi ari intangiriro yo kwitabira andi marushanwa mpuzamahanga. Ati “Turashaka kandi ko nituva muri aya marushanwa Nyafurika, dutegura n’andi marushanwa y’Isi azabera muri Turikiya mu Ukuboza.”

Yakomeje agira ati “Ni umukino dushaka kwagura mu gihugu. Turakangurira n’abandi bashaka gukina MMA mu Rwanda, GAMMA irahari kugira ngo ikomeze ibafashe mu kuzamura uyu mukino muri tekinike no kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ndetse tuzatangira shampiyona yacu vuba aha.”

Muri aya marushanwa azatangira ku wa 13 Ukwakira 2026, hazabanza gukina ibyiciro by’abato mu gihe abakuru barimo n’abahagarariye u Rwanda bazakina tariki ya 14 n’iya 15 Ukwakira 2026.

Mu mpera za 2025, ni bwo mu Rwanda hatangiye ibikorwa rya “Global Association of Mixed Martial Arts Rwanda (GAMMA Rwanda)” igamije guteza imbere iyi mikino ndetse itangira guhugura abakinnyi bayo.

Ni mu gihe bwa mbere abakinnyi b’Abanyarwanda bitabira irushanwa hanze y’igihugu ari muri Mata uyu mwaka aho bahatanye mu mikino njyarugamba ya Mixed Martial Arts [MMA] ya “Anza Fight Nights 008”, yahurije i Nairobi muri Kenya abaturutse mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

U Rwanda rwitabiriye iyi mikino mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga, ku nshuro ya mbere ruhagarariwe na Ntakirutimana Jonathan, Niyigena Amani na Binego Djibril mu gihe bageze i Nairobi bahasanze Umutaliyani Lorenzo wahisemo gukina nk’umukinnyi wavuye mu Rwanda.

Perezida wa GAMMA Rwanda, Mwizerwa Dieudonné, ari kumwe n'umutoza Sinzi Tharcisse
Perezida wa GAMMA Rwanda, Mwizerwa Dieudonné, ari kumwe n'umutoza Sinzi Tharcisse
Ni ubwa mbere u Rwanda rugiye gukina Shampiyona Nyafurika ya MMA
Ni ubwa mbere u Rwanda rugiye gukina Shampiyona Nyafurika ya MMA
Umutoza Sinzi Tharcisse n'abakinnyi bahagurutse i Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru berekeza i Abidjan
Umutoza Sinzi Tharcisse n'abakinnyi bahagurutse i Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru berekeza i Abidjan
Binego Abdoul Karim na Binego Djibril ni bo bagiye guhagararira u Rwanda muri iyi Shampiyona Nyafurika
Binego Abdoul Karim na Binego Djibril ni bo bagiye guhagararira u Rwanda muri iyi Shampiyona Nyafurika
Ubwp abakinnyi Binego Abdoul Karim na Binego Djibril bari ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe mbere yo kwerekeza i Abidjan
Ubwp abakinnyi Binego Abdoul Karim na Binego Djibril bari ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe mbere yo kwerekeza i Abidjan