Umunya-Kenya Carl Tundo ari kumwe na Tim Jessop muri VW Polo, begukanye isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 ryasojwe ku Cyumweru, bibahesha gutwara Shampiyona ya Afurika ya 2021.
Carl Tundo yagiye gukina umunsi wa nyuma wa Rwanda Mountain Gorilla Rally mu Bugesera, yizeye gutsinda, ni nyuma y’uko Umunya-Afurika y’Epfo Guy Botterill bari bahanganye, yavuye mu isiganwa ku wa Gatandatu.
Mu duce dutandatu twakinwe kuri iki Cyumweru i Gako, Ruhuha n’i Kamabuye , Tundo yitwaye neza, arusha mugenzi we wo muri Kenya, Karan Patel, amasegonda 14,4, yegukana Shampiyona ya Afurika ku nshuro ya mbere.
Muri rusange, iminsi ibiri y'iri rushanwa riri ryabaga ku nshuro ya 17 yarangiye akoresheje isaha imwe, iminota 29, amasegonda 42 n'ibice umunani ku ntera y’ibilometero 196 mu gihe undi Munya-Kenya, Kimathi McRae, yabaye uwa gatatu.
Tundo yatumye Kenya yegukana Shampiyona ya Afurika ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya mu gihe yabaye Umunya-Kenya wa gatanu uyegukanye nyuma ya Manvir Baryan (2017, 2018, 2019), Don Smith (2016), Jaspreet Chatthe (2015) na David Horsey (1984).
Kwegukana iyi Shampiyona bivuze ko ashobora kwitabira cyangwa ntiyitabire isiganwa ryayo rya nyuma rizabera muri Afurika y’Epfo mu mpera z’ukwezi gutaha hagati ya tariki ya 26 n’iya Ugushyingo 2021.
Abanyarwanda Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude baherukaga kwegukana Rwanda Mountain Gorilla Rally mu 2019, uyu mwaka basoreje ku mwanya wa kane, imbere y’Abarundi Din Imtiaz na Alain Rukundo babaye aba gatanu.
Abagore bo muri Kenya Maxine Wahome na Linet Ayuko basoreje ku mwanya wa gatandatu naho Abagande Yasin Nasser na Ali Katumba baba aba karindwi.
Mu modoka 15 zatangiye iri siganwa zo mu bihugu by'u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda n'Afurika y'Epfo, 11 zirimo eshanu z’Abanyarwanda ni zo zabashije gukina uduce twose uko twari 12.
Abakunzi b'umukino wo gusiganwa mu modoka bari benshi mu mihanda yo mu Bugesera ahakiniwe Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021Imodoka zaruhukiraga i Nemba. Ku ifoto ni Subaru Impreza GVB ya Nasser Yasi na Ali Katumba bo muri UgandaGiancarlo Davite wari wagize ikibazo cy'imodoka ku wa Gatandatu, yasiganwe 'Super Rally' ku Cyumweru, adahatanira amanotaCarl Tundo na Jessop Timothy basabwa gusoza Rwanda Mountain Gorilla ubundi bakegukana Shampiyona ya Afurika ya 2021Patel Karan na Khan Tauseef babaye aba kabiriSubaru Impreza GVB ya Nasser Yasi na Ali Katumba bo muri UgandaKureba 'Rally' bisaba kwihanganira ivumbiFord Fiesta yari itwawe na Kimathi McRAE na Kioni Mwangi babaye aba gatatuGakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude baherukaga kwegukana iri siganwa, basoreje ku mwanya wa kaneUmurundi Din Imtiaz ari kumwe na Alain Rukundo basoreje ku mwanya wa gatanuJean Jean Giesen na Kevin Mujiji bagize ABG Team batwaraga Toyota CelicaSubaru Impreza N10 yari itwawe n'Abanyarwanda Elefterios Mitraros ari kumwe Paganin PaoloAbashinzwe imigendekere myiza y'isiganwa bakurikirana uko riri kugendaSubaru Impreza GC8 yari itwawe na Kanangire N Christian ari kumwe na Karingirwa RegisAbanya-Kenya ni bo bihariye 'podium' ya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021VW Polo ya Carl Tundo wegukanye Rwanda Mountain Gorilla RallyHatanzwe ibihembo mu byiciro bitandukanyePerezida wa RAC, Gakwaya Christian, mu muhango wo gutanga ibihemboKimathi McRAE na Kioni Mwangi babaye aba gatatuPatel Karan na Khan Tauseef basoreje ku mwanya wa kabiriCarl Tundo na Jessop Timothy bishimira igikombe cya Rwanda Mountain Gorilla Rally begukanyeWahome Maxime na Ayuko Linet bo muri Kenya, bahembwe nk'abagore bitwaye neza mu isiganwa
Ibitekerezo 0