Uyu mukino wakiniwe muri Kenya aho irushanwa ryatangijweku mugaragaro ku wa 28 Kanama 2019.

Police Handball Club yatangiye irushanwa yitwara neza mu rugendo yajyanyemo intego yo kwisubiza igikombe yegukanye mu mwaka ushize.

Umukino wahuje Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya muri Handball watangiye amakipe yose agaragaza ishyaka mu kibuga, ariko abasore ba Police HC y'u Rwanda bagacishamo bagasatira cyane Ikipe ya Polisi yo muri Kenya.

Mu gice cya mbere cy’umukino Police HC yatsinze iya Kenya ibitego 15 kuri 11. Igice cya kabiri cyatangiye Ikipe ya Polisi y’u Rwanda iri hejuru y’iya Kenya aho abasore nka Rwamanywa Viateur, CPL Mutuyimana Gilbert na Hagenimana Fidèle (Machine) bafashije cyane bagenzi babo bakinana kuko buri umwe yatsinze ibitego bitandatu wenyine.

Umutoza wa Police HC, IP Ntabanganyimana Antoine, avuga ko abakinnyi ayoboye bagaragaje umuhate n’ishyaka kugira ngo bashobore kwegukana amanota atatu y’umukino wa mbere.

Yagize ati “Ubundi iyo utangiye irushanwa mpuzamahanga nk’iri ugatangira utsinda bikongerera icyizere. Abakinnyi nyoboye bagaragaje ishyaka n’umurava kugira ngo babone aya manota afungura irushanwa, kandi twagize amahirwe biraduhira.”

IP Ntabanganyimana akomeza avuga ko abakinnyi bose nta kibazo bafite ndetse ko biteguye kuzitwara neza mu mukino uzakurikiraho.

Ati “Abakinnyi bameze neza, bavuye mu Rwanda baragize igihe cyo kwitoza baramenyeranye, turizera ko tuzitwara neza muri iri rushanwa nk’uko bisanzwe.”

Umukino wa kabiri wa Police HC uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kanama 2019, aho izacakirana n’Ikipe ya Polisi ya Uganda.

Mu irushanwa rya EAPCCO, Police HC y’u Rwanda ihanganye n’ikipe yaturutse muri Kenya na Uganda.

Police Handball Club ni yo yegukanye irushanwa riheruka rya EAPCCO 2018, itsinze Twiga yo muri Tanzania ibitego 21-19.

Police Handball Club yatangiye imikino ya EAPCCO itsinda Ikipe ya Polisi ya Kenya ibitego 32 kuri 26
Police Handball Club yatangiye imikino ya EAPCCO itsinda Ikipe ya Polisi ya Kenya ibitego 32 kuri 26