Imikino y’uyu munsi ubanza yabereye muri Gymnase ya NPC Rwanda iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro.
Musanze imaze imyaka ibiri igaragaza ko ikomeye, yongeye kubishimangira itsinda Bugesera amanota 36-0 na Nyarugenge 6-0 mu gihe Rulindo yatsinze Muhanga 8-2 na Rutsiro 6-2.
Muhanga yatsinze Nyarugenge amanota 6-2, Rutsiro itsinda Gakenke 5-4, Huye itsinda Rwamagana 8-6 mbere y’uko na yo itsindwa na Gakenke 8-2.
Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yavuze ko mu mpera z’iki cyumweru ari bwo hatangiye umwaka w’imikino wa 2024/25 mu marushanwa arimo aya Boccia na Sitball.
Yakomeje agira ati “Twitezemo byinshi byiza: Icya mbere ni uko hari imikino izongera amakipe kubera ko ni cyo cy’ngenzi dushaka. Muri Boccia amakipe yariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize. Kugeza ubu tugeze ku makipe icyenda, bivuze ko hajemo abana bashya bagiye gukina uyu mukino. Ari na yo ntego yacu.”
Ku bijyanye n’ibibuga, Murema yavuze ko bishimiye kongera gukinira muri Gymnase ya NPC yavuguruwe, yongeraho “bizongera umusaruro w’abakinnyi kuko bakina bicaye, bisaba gukinira ahantu heza.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Boccia mu Rwanda, Sekarema Jean Paul, yavuze ko intego binjiranye muri uyu mwaka w’imikino mushya ari ugukuraho imbogamizi ku bafite ubumuga bwo mu mutwe ariko bigendanye n’ingingo.
Agaruka ku igabanuka ry’amakipe yigeze kuba 13 mbere y’icyorezo cya COVID-19, Sekarema yavuze ko “bijyana n’ubukangurambaga n’ubushake bw’uturere dushyiraho amakipe”.
Yongeyeho ko bashaka guteza imbere uyu mukino ku buryo hari abahagararira u Rwanda mu Mikino Paralempike ya 2028 izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umwaka w’imikino watangiye muri Boccia, uzaba ugizwe n’ibyiciro bine aho icya nyuma kizakinwa mu Ukuboza.
Muri Shampiyona ya 2023, Igikombe cya Shampiyona cyegukanywe n’Ikipe ya Musanze yari igitwaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Boccia ikinwa gute?
Boccia ni umukino ukinwa n’abakinnyi bafite ubumuga bukomatanyije. Bakina bicaye aho buri umwe aba ahatana no kwegereza agapira ku mupira uba uri mu kibuga bita ‘Jack’.
Impande zombi zishobora gukina umuntu ku giti cye cyangwa nk’ikipe aho buri kipe itanga abakinnyi batatu.
Mu gukina umuntu ku giti cye, abakinnyi bane bashobora gukina mu gihe mu buryo bw’ikipe abakinnyi baba ari batandatu ubateranyije.
Mu gushaka kwegereza udupira ku mupira uba uri mu kibuga, buri ruhande rukina imipira itandatu yaba umutuku cyangwa ubururu.
Nyuma y’uko buri ruhande rukinnye imipira yarwo, umukinnyi cyangwa ikipe ifite imipira iri hafi ya Jack, ihabwa inota rimwe kongeraho inota rimwe kuri buri mupira uri hafi ya Jack kurusha uw’uwo bahanganye.
Nyuma, amanota yose aregeranywa hakarebwa ufite amanota menshi akaba ari we utsinda umukino nyirizina.
Umukino wa Boccia watangiye ukinwa n’abantu bafite ubumuga bwo mutwe ariko nyuma hongerwamo n’abandi bafite ubumuga bw’ingingo.
Mu 2016 ni bwo Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda) yatangije Shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda.

































Ibitekerezo 0