Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Tennis cya IPRC Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, warangiye Houkes atsinze Javia amanota 6-2, 6(4)-7 na 7-5.
Houkes yatangiye umukino ari hejuru, yiharira iseti ya mbere ku buryo bugaragara, ayegukana ku manota 6-2.
Dev Javia wari ugeze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 ku nshuro ya mbere, ntiyacitse intege kuko yagarutse mu iseti ya kabiri ashaka uko yakomeza guhangana n’uyu Muholandi.
Aba bakinnyi bombi bakomeje kugenda bahanganye kugeza bageze kuri “tie-break”, aho Javia yaje kwitwara neza, atsinda iyi seti ku manota 7-6(4), bituma hitabazwa iya gatatu ari na yo ya kamarampaka.
Iseti ya nyuma yaranzwe no guhangana gukomeye kuko buri mukinnyi yashakaga kugumana amahirwe yo kwegukana igikombe.
Houkes wakomeje kugaragaza ubunararibonye no kwihangana, yaje kubona uburyo bwo gushyira igitutu kuri Javia mu gice cya nyuma cy’iyi seti, ayegukana ku manota 7-5, ahita yemeza intsinzi y’amaseti 2-1.
Intsinzi yo kuri iki Cyumweru yatumye Max Houkes yegukana Rwanda Open M25 ku nshuro ya kabiri mu mateka ye aho irindi rushanwa yari yaritwaye mu cyumweru cya kabiri cyo mu 2025.
Houkes yageze ku gikombe anyuze mu nzira ikomeye
Max Houkes wari nimero ya mbere mu bakinnyi bahagaze neza uyu mwaka, yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Umufaransa Florent Bax muri ½, amutsinze amaseti 2-0.
Dev Javia wari nimero ya munani, we yari yabonye itike y’umukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Umufaransa Corentin Denolly wari nimero ya kane amaseti 2-0.
Icyumweru cya kabiri cya Rwanda Open M25 cyari cyitabiriwe n’abakinnyi batandukanye baturutse mu bihugu byinshi, barimo n’Abanyarwanda bagerageje guhangana n’abanyamahanga basanzwe bitabira amarushanwa ya ITF World Tennis Tour.
Mu Banyarwanda, Ishimwe Claude yakoze amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere ubashije kurenga ijonjora rya mbere ry’iri rushanwa kuva ryatangira kubera mu Rwanda mu 2023. Urugendo rwe rwagarukiye muri 1/8 nyuma yo gutsindwa n’Umufaransa Florent Bax amaseti 2-0, 6-0 na 6-1.
Undi wari witabiriye iri rushanwa ni Niyigena Étienne watsinzwe na Ishimwe mu ijonjora rya mbere.
Max Houkes yegukanye hafi miliyoni 7 Frw n’amanota 25
Rwanda Open M25 ni irushanwa rifite ibihembo byose hamwe by’ibihumbi 30 by’Amadolari buri cyumweru, aho mu cyiciro cy’abakina ari umwe hateganyijwe 23.097$.
Max Houkes wegukanye iri rushanwa yahembwe 4.612$ [miliyoni 6,79 Frw] ndetse ahabwa amanota 25 ku rutonde rwa ATP, mu gihe Dev Javia wabaye uwa kabiri yahembwe 2.701$ anahabwa amanota 16 ya ATP.
Abageze muri ½ bahabwa 1.550$ n’amanota umunani ya ATP, abageze muri ¼ bagahabwa 905$ n’amanota atatu, naho abageze muri 1/8 bagahabwa 495$ n’inota rimwe rya ATP. Abasezerewe mu ijonjora rya mbere bahabwa 319$ ariko nta nota rya ATP babona.
Rwanda Open M25 iri mu marushanwa ya ITF Men’s World Tennis Tour, afasha abakinnyi kubona amanota abafasha kuzamuka ku rutonde rw’abakinnyi ba Tennis babigize umwuga ku Isi.
Max Houkes yizeye ko kwegukana iri rushanwa bizamufasha gukina Australian Open ya 2027.









Ibitekerezo 0