Ni urugendo rwatangiye mu ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2026, Saa Sita z'ijoro, rusozwa ku mugoroba wo ku wa 28 Ugushyingo, Saa 19:40, nyuma y'amasaha 43 n'iminota 40 bari mu nzira.

Kagorora na bagenzi be bari bihaye intego yo gukora uru rugendo mu masaha 36, ariko ntibabasha kuyigeraho kuko barengejeho amasaha arindwi n'iminota 40.

Mu bantu 16 bari batangiranye uru rugendo, ababashije kugera ku musozo warwo ni umunani gusa, mu gihe abandi umunani batabashije kururangiza.

Iki gikorwa cyiswe 'The Move Up Africa 2026 – Rwanda Endurance Challenge', cyateguwe na ONZESTAR ku bufatanye na Vital’O, kigamije kugaragaza akamaro ka siporo mu kubungabunga ubuzima, gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kumenyekanisha ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Kagorora yabwiye IGIHE ko batorohewe n’uru rugendo, ariko bishimiye ko bageze ku byo bari biyemeje ari byo kugera mu Karere ka Rubavu.



Ati “Igihe twari twihaye cyiyongereye kubera ko iyo twageraga ahantu hazwi twakoraga imyitozo kugira ngo turuhure umubiri. Yatwaye igihe kinini kuko twamaraga iminota 45.”

Kagorora Phocas asanzwe azwi mu bijyanye n'imyitozo ngororamubiri, by'umwihariko Aerobics. Afite agahigo ko muri Afurika ko kumara amasaha 11 akoresha iyi myitozo.

Nyuma yo kugera i Rubavu, Kagorora n'abo bari kumwe bahuye n'abakunzi b'imyitozo ngororamubiri bo muri aka karere kuri iki Cyumweru, muri Apollo Fitness, bafatanya kwitoreza ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu.