Uyu mukino usoza iyo mu Itsinda A wabereye muri Salle Polyvalente ya Abidjan ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026.

U Rwanda rwasabwaga gutsinda uyu mukino nyuma yo gutsindwa na Guinea ibitego 36-20 mu mukino ufungura no gutsinda Cote d’Ivoire ibitego 30-25 mu mukino wa kabiri.

Abasore b’umutoza Hafedh Zouabi babyitwayemo neza muri uyu mukino, begukana intsinzi bari bakeneye ku bitego 32-16 ndetse igice cya mbere cyari cyarangiye harimo ikinyuranyo cy’ibitego 13 (18-5).

Gutsinda uyu mukino byatumye u Rwanda ruzamuka ari urwa kabiri mu Itsinda A n’amanota ane, inyuma ya Guinea yagize amanota atandatu itsinze Côte d’Ivoire ibitego 32-14.

Mu mukino wa ¼ uteganyijwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 9 Nzeri 2026, u Rwanda rurisobanura na Angola guhera Saa Munani z’amanywa ku isaha y’i Kigali.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa rihuza ingimbi mu Gikombe cya Afurika, aho ubwa mbere ari mu 2022 ubwo rwari rwaryakiriye i Kigali rukaba urwa munani mu gihe mu 2024 rwabaye urwa gatandatu ryabereye muri Tunisia.

Ikipe y'u Rwanda yageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 20 nyuma yo kubona intsinzi ya kabiri
Ikipe y'u Rwanda yageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 20 nyuma yo kubona intsinzi ya kabiri
Umukino wahuje Zimbabwe n'u Rwanda ni wo wasozaga iyo mu Itsinda A ry'iri rushanwa riri kubera i Abidjan
Umukino wahuje Zimbabwe n'u Rwanda ni wo wasozaga iyo mu Itsinda A ry'iri rushanwa riri kubera i Abidjan
U Rwanda rwasabwaga gutsinda kugira ngo rwizere kurenga itsinda
U Rwanda rwasabwaga gutsinda kugira ngo rwizere kurenga itsinda
Umutoza w'u Rwanda, Hafedh Zouabi, yitegereza uko abakinnyi be bari kwitwara mu kibuga
Umutoza w'u Rwanda, Hafedh Zouabi, yitegereza uko abakinnyi be bari kwitwara mu kibuga
Ikipe y'u Rwanda yari ishyigikiwe
Ikipe y'u Rwanda yari ishyigikiwe
U Rwanda rwageze muri 1/4 aho rwisobanura na Angola kuri uyu wa Gatatu
U Rwanda rwageze muri 1/4 aho rwisobanura na Angola kuri uyu wa Gatatu