Mu mihanda ya Gashenyi na Rushashi ni ho iri siganwa rireshya n'ibilometero 175 ryanyuze, ahatangiye imodoka 10 muri 11 byari biteganyijwe ko ari zo zitabira iri siganwa ryabaga ku nshuro ya gatanu kuva mu 2019.

Mu bapilote bari bahanzwe amaso harimo Giancarlo Davite wegukanye Nyirangarama Sprint Rally ya 2025, Kanangire Christian witwaye neza muri Safari Rally yabereye muri Kenya muri Werurwe ndetse na Queen Kalimpinya watwaye Shampiyona y'Igihugu ya 2025.

Mu modoka enye zasoje, iyakoresheje ibihe byiza ni Mitsubishi Evo X yari itwawe na Giancarlo Davite ari kumwe n'umuhungu we, Matteo Davite, aho bakoresheje isaha n’iminota 12.

Gakwaya Eric na Kayibanda Aurore bari batwaye Subaru Impreza N10 basoreje ku mwanya wa kabiri bakoresheje isaha, iminota 24 n’amasegonda 12 mu gihe Queen Kalimpinya na Ngabo Olivier begukanye Shampiyona y’Igihugu ya 2025, babaye aba gatatu bakoresheje isaha, iminota 34 n’amasegonda 22.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Giancarlo Davite yegukana isiganwa rya Nyirangarama Rally, bikaba inshuro ya gatatu muri rusange nyuma yo gutwara irya 2019 ubwo ryakinwaga bwa mbere.

Mbere y'isiganwa, abakanishi babanje gutunganya imodoka

Umunyamabanga Mukuru wa RAC, Cyatangabo Ange François na Visi Perezida wayo, Kwizera Claude, bari mu bakinnye iri siganwa

Giancarlo Davite ategereje ko amasaha yo gusiganwa agera

Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2012, yari yongeye kwitabira aho akinana na Gakwaya Eric

Queen Kalimpinya na Ngabo Olivier bakinnye isiganwa rya mbere ry'imbere mu gihugu muri uyu mwaka, nyuma yo gutwara Shampiyona ya 2025

Subaru Impreza yari itwawe na Yoto Fabrice wakinanye na Alain Gasarabwe

Giancarlo Davite na Matteo Davite bamaze kumenyera imihanda yo mu Karere ka Rulindo

Imodoka enye ni zo zashoje Nyirangarama Rally ya 2026, yakinwaga ku nshuro ya gatanu

Murengezi Bryan na Mpano Avy basoreje ku mwanya wa kane

Rutabingwa Fernand ayoboye igikorwa cyo guhemba abitwaye neza

Kalimpinya Queen na Ngabo Olivier bafite Shampiyona iheruka, basoreje ku mwanya wa gatatu

Gakwaya Eric na Kayibanda Aurore bahemberwa umwanya wa kabiri begukanye

Kayibanda Aurore yahembwe nk'umugore witwaye neza mu isiganwa

Giancarlo Davite na Matteo Davite ni bo begukanye ‘Nyirangarama Sprint Rally 2026’

Giancarlo Davite na Matteo Davite bifotozanya nyuma yo kwegukana isiganwa

Amafoto: Kwizera Hervé

Video: Byiringiro Innocent