00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miley Cyrus yahinduye izina akoresha mu muziki?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 September 2026 saa 09:50
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunyamerika, Miley Cyrus yahinduye izina ry’ubuhanzi, aho agiye kujya akoresha izina rimwe gusa rya “Miley” mu gihe yitegura gushyira hanze album ye nshya.

Uyu muhanzi w’imyaka 33, umaze imyaka myinshi mu muziki ndetse akaba yarahawe ibihembo bitatu bya Grammy, yatangaje iyi mpinduka ubwo yamamazaga album ye ya 10 yise “Bass Persuades”.

Mu itangazo ryayo, izina rye ry’umuryango “Cyrus” ntiryakoreshejwe, ahubwo hasigaye “Miley” gusa.

Iyi mpinduka kandi yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ze, aho konti ye ya Instagram itakigaragaza izina “Cyrus”. Mu butumwa aheruka gushyiraho, yashyizeho ifoto ye yanditseho gusa izina “Miley”.

Miley Cyrus yavutse yitwa Destiny Hope Cyrus mu Ugushyingo 1992. Ni umukobwa wa Billy Ray Cyrus, umuhanzi w’umuziki wo mu njyana ya country, na Tish Cyrus ukora mu bijyanye n’imyidagaduro.

Akiri muto, yahabwaga akazina ka “Smiley” kubera ko yari umwana uhora agaragaza ibyishimo. Nyuma aka kazina kagizwe “Miley”, kakaba ari ko yakomeje gukoresha ubwo yatangiraga urugendo rwe mu ruganda rw’imyidagaduro.

Yamenyekanye cyane ubwo yakinaga ari Miley Stewart muri filime y’uruhererekane ya Disney Channel yitwa “Hannah Montana”.

Mu 2008, yahinduye izina rye mu buryo bwemewe n’amategeko, ava kuri Destiny Hope Cyrus aba Miley Ray Cyrus.

Album nshya ya Miley Cyrus yise “Bass Persuades” iteganyijwe gusohoka ku wa 18 Nzeri 2026. Ije nyuma ya album ye ya cyenda yise “Something Beautiful” yasohotse mbere.

Miley yavuze ko uyu mushinga mushya ushingiye ku mbaraga z’umuziki n’uburyo ufasha abantu kugaragaza ibyiyumvo byabo.

Uyu muhanzi azanakora ibitaramo bibiri bikomeye muri Hollywood Bowl i Los Angeles ku wa 16 no ku wa 18 Ukwakira, mu rwego rwo kumurika ibikorwa bye bishya.

Impinduka y’izina rye ije mu gihe Miley Cyrus akomeje kuvugurura umuziki we, nyuma y’imyaka myinshi amaze ari umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga.

Miley Cyrus yahinduye izina akoresha mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages