00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dolly Parton wamamaye muri Country Music yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 August 2026 saa 08:32
Yasuwe :

Umuhanzi wamamaye mu njyana ya Country Music, Dolly Parton, akaba n’umukinnyi wa filime no mu bikorwa byo gufasha abatishoboye yapfuye afite imyaka 80.

Urupfu rwe rwemejwe n’umuryango we binyuze mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Instagram rwa Dolly Parton ku wa 25 Kanama 2026.

Umuryango wa Dolly Parton wavuze ko azahora yibukwa nk’umuntu wamurikiye Isi binyuze mu muziki we, indirimbo ze ndetse no kwandika indirimbo.

Bagaragaje ko azibukirwa ku bupfura bwe, urugwiro n’ubugwaneza byatumaga abantu benshi bamwumva nk’umwe mu bagize umuryango wabo.

Ati “Ubuzima bwa Dolly bwabaye nk’umucyo wamurikiye Isi, kandi azahora ari intangarugero, atari gusa kubera umuziki we udashira n’ubushobozi bwe bwo kwandika indirimbo nyinshi, ahubwo nanone kubera ubwenge bwe, n’ubugwaneza byatumye twese twumva turi umuryango.”

Umuryango we wongereyeho ko umurage wa Dolly Parton urangwa n’urukundo, impuhwe no kwihangana, avuga ko mu rugendo rwe rw’imyaka irenga 70 muri muzika yahaye imbaraga ibisekuru byinshi by’abahanzi n’abafana.

Umuryango wa Dolly Parton watangaje ko umuhango muto wo kumwibuka uzitabirwa n’aba hafi gusa. Abafana basabwe kumwibuka banyuze ku mbuga nkoranyambaga cyangwa bandika ubutumwa ku rubuga rwe rwemewe.

Aho gutanga indabyo, umuryango we wasabye abafana gutanga inkunga ku kigo cye cya Imagination Library, gahunda izwiho guteza imbere ibikorwa byo gusoma no gufasha abana kubona ibitabo.

Indirimbo eshanu za Dolly Parton zakunzwe cyane harimo “Jolene” yasohotse mu 1973, “I Will Always Love You”, iyitwa “9 to 5”, iyitwa “Coat of Many Colors” ivuga ku buzima bwe bwo mu bwana n’uburyo yakuriye mu muryango woroheje, “Here You Come Again” yanamumenyekanishije cyane.

Dolly Parton yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages