00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ziracyapfa bitanihira muri ADEPR: Guterana amagambo no kuvuguruzanya hagati ya Rev Karuranga na Karangwa

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 22 August 2020 saa 06:45
Yasuwe :

Ibibazo by’ingutu muri ADEPR bimaze kuba nka za filimi z’uruhererekane usanga igice kimwe kirangira hakitegwa ikindi gishya. Nyuma y’amakimbirane hagati ya Biro Nyobozi n’Inama y’Ubuyobozi, guheza no kwirukana bamwe, gusesagura umutungo n’ibindi, ubu ikigezweho ni uguterana amagambo no kuvuguruzanya hagati y’abayobozi bakuru b’iri torero.

Hashize hafi umwaka ADEPR itangiye kuvugwamo ibibazo bishya birimo gufungwa k’Umuvugizi wayo wungirije, Rev Karangwa John, ushinjwa gukoresha impapuro mpimbano [yagizwe umwere muri Kamena 2020], kwirukanwa kw’abakozi n’abapasiteri n’ibindi.

Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019. Yashinjwaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR, kuko byasabaga ko uwiyamamaza agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rw’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s).

Nyuma y’amezi umunani afunzwe, ku wa 30 Kamena 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge “rwemeje ko nta bimenyetso simusiga bihamya Karangwa John icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, rwemeza ko atsinze.’’

Gusa Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho dosiye yajuririwe mu Rukiko Rukuru, urubanza rukaba rutegerejwe.

Rev. Karangwa akimara gufungurwa yahise asubira mu kazi nk’Umuvugizi wungirije wa ADEPR, ndetse hakaba amakuru y’uko azahabwa imishahara y’amezi umunani yose yafunzwe, aho asaba miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibaruwa yishyuza imishahara IGIHE ifitiye kopi, ku wa 15 Kanama 2020, Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Rev Karangwa John, yandikiye Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem, agira ati “Gusaba kubahiriza uburenganzira ngenerwa n’itegeko”.

Muri iyo baruwa yagize ati “Nyuma yo kumenya amakuru y’uko abakozi b’abanyamuhamagaro babarizwa ku cyicaro gikuru ndetse n’abandi bakozi ba ADEPR muri rusange bahabwa ndetse banahawe igihembo kigenerwa abanyamuhamagaro nk’uko biteganywa mu ngingo ya 40 y’itegeko navuze hejuru, ariko njye bikagaragara ko nshobora kuba narakuwe kuri ’payroll’ y’abo bakozi mu nzira no mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ntanamenyeshejwe n’impamvu”.

“Mbandikiye mbasaba ko mwatanga uburenganzira nanjye nkahabwa ibihembo bigenerwa abakozi b’abanyamuhamagaro by’amezi ntahawe kuko kugeza ubu nandika ntarahabwa ibyo nemererwa n’amategeko kandi ndi mu kazi nk’uko bisanzwe, nkibaza impamvu yateye uko kuvangurwa mu bandi bakozi kuko amakuru ahari ni uko abandi bakozi dukorana umunsi ku munsi bahabwa ibyo bihembo buri kwezi nk’uko bisanzwe.”

Mu ibaruwa yo ku wa 19 Kanama 2020, Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Euphrem, yasubije Rev Karangwa ko adakwiye kwishyuza umushahara kuko atakoze, amwibutsa ko itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ko umushahara wishyurwa umurimo umukozi yakoze kandi ko nta wishyurwa iyo umukozi atakoze.

Ati “Hashingiwe ko mu ibaruwa yawe utagaragaza igihe waba warakoze ariko ntuhabwe ibyo amategeko agenera abakozi b’itorero; dusanga wagaragaza igihe uvuga ko waba warakoze ariko ntiwahabwa ibyo amategeko aguteganyiriza kugira ngo bishingirweho hasuzumwa niba ibyo usaba bifite ishingiro cyangwa niba nta shingiro bifite.”

Abakurikiranira hafi ibya ADEPR bagasanga uku guterana amagambo hagati y’abayobozi bakuru b’iri torero ari ikibazo gikomeye, kuko Karangwa ashaka kwishyurwa imishahara y’amezi yamaze afunze mu gihe Rev Karuranga atabikozwa agendeye ku kuba atarakoraga.

Karangwa agifungurwa, Umuvugizi wa ADEPR yamugiriye inama yo kwandika ibaruwa agaragaza aho yari ari kugira ngo inzego z’itorero zibashe kumenya no kugena ibikurikije amabwiriza itorero rigenderaho ndetse n’imicungire y’abakozi baryo.

Kuvuguruzanya hagati ya Rev Karuranga na Rev Karangwa

Muri ADEPR kandi haravugwamo ukuvuguruzanya hagati y’Umuvugizi wa ADEPR n’umwungirije, aho umwe yatumije inama zagombaga kuba ku wa 20-22 Kanama 2020, undi agahita yandika azihagarika.

Ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, ku wa 14 Kanama, Rev Karangwa John yandikiye Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, amusaba gutumira abashumba bagize amaparuwasi yose yo mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali.

Iyi nama yagombaga kurebera hamwe uko abakirisitu bazajya baterana hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, gukangurira abakirisitu b’Itorero kubahiriza ingamba za leta zo kubahiriza Coronavirus mu materaniro ndetse na nyuma yayo bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Hari ukurebera hamwe aho imyiteguro igeze mu gushyira mu bikorwa ibyo leta isaba kugira ngo insengero zitarafungurwa zifungurwe.

Ku wa 20 Kanama hagombaga kuba ibiganiro n’abashumba ba ADEPR mu Karere ka Nyarugenge, ku wa 21 Kanama, abo muri Kicukiro naho ku wa 22 Kanama, abo muri Gasabo.

Izi nama zahise zihagarikwa n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga, ndetse yibutsa Rev Karangwa ko nta burenganzira afite bwo kuzitumiza kuko atarabarwa nk’umuyobozi muri ADEPR.

Ibaruwa igira iti “Hashingiwe ko ku wa 26/10/2019 wafashwe ugafungwa kugeza ku wa 30/06/2020 ukurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ku mpamyabumenyi (diplômes) uvuga ko ufite kandi ukaba ugikomeje gukurikiranwa mu rubanza RPA 00799/2020/HCIKIG mu Rukiko Rukuru, ariko rukaba rutaraburanishwa;

Hashingiwe ko nyuma yo gufungwa amezi 8, nyuma yaho ufunguriwe, ku wa 23/07/2020 wandikiwe ugirwa inama igusaba kwandikira itorero mu buryo buri official [bwemewe], ugaragaza aho wari uri muri ayo mezi yose na kopi y’urubanza wavugaga ko rwakugize umwere ariko ukanga kubikora ndetse kugeza ubu ukaba utarakirwa mu buryo bwemewe n’urwego rubifite ububasha kuko nirwo ruzemeza niba wakomeza inshingano z’umuvugizi wungirje wari ufite mbere y’uko ufungwa, nyuma Biro Nyobozi nayo ikakugaragariza uko inshingano wari ufite zakorwaga mu gihe utari uhari kugira ngo umenye aho wahera hashingiye ku byakozwe mu gihe wari ufunzwe;

"Nkwandikiye ngusaba guhagarika izo nama twavuze haruguru kuko utarasubizwa mu nshingano zawe kandi mboneyeho kukumenyesha ko izi ngingo wifuzaga ko zaganirwaho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus n’ikwirakwira ryacyo zaganiriweho mu gihe wari ufunze, ndetse hafatwa imyanzuro igamije gukumira no kurwanya iki cyorezo mu itorero rya ADEPR mu nama y’ubuyobozi idasanzwe yo ku wa 23/05/2020 n’inama ya management meeting yo ku wa 23/06/2020 ndetse hanashimangiwe kugumya gushishikariza abakirisitu ba ADEPR kubahiriza amabwiriza yose ashyirwaho n’inzego za Leta kandi imyanzuro yafatiwemo ikaba iri gushyirwa mu bikorwa mu gihugu hose."

"Ikindi ni uko niyo uza kuba warakiriwe ugasubizwa mu nshingano zawe ntabwo wemerewe gupanga gahunda y’akazi n’ibikorwa uzakora ngo uhite ubishyira mu bikorwa, umuyobozi wawe atabanje kubyemeza nk’uko biteganywa n’amategeko y’Itorero."

Abasesengura ibya ADEPR bakemeza ko uyu mwuka mubi uri mu buyobozi bw’itorero ukwiye gushakirwa umuti mu maguru mashya.

Inkuru bifitanye isano: Ibibazo by’ingutu bimaze iminsi muri ADEPR bizakemurwa na nde?

Umuvugizi wungirije Rev Karangwa John (ibumoso) n'Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga (iburyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .