Minisitiri Musabyimana yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi ubwo i Kigali muri BK Arena hasozwaga amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe igitabo cya Quran, yahuje urubyiruko rwo mu bihugu bisaga 40 bya Afurika.

Mu gusoza uyu muhango, Minisitiri Musabyimana yashimiye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wateguye iki gikorwa, agaragaza ko ari urugero rwiza rw’ibyo amadini akora mu guteza imbere igihugu.

Yavuze ko bikwiriye kubera urugero andi madini n’amatorero akorera mu Rwanda, agashyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere abayoboke bayo ari nabo benegihugu.

Ati “By’umwihariko, turasaba amadini n’amatorero gukomeza gukemura ibibazo bikibangamira umuryango nyarwanda birimo abana bata amashuri, igwingira ry’abana, inda ziterwa abangavu, ubuzererezi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.”

Musabyimana yavuze ko gusoma Quran, bikwiriye gufasha urubyiruko kumenya neza ibikubiye muri icyo gitabo gitagatifu, bakabyifashisha bateza imbere isi.

Ati “Ndizera ko abitabiriye aya marushanwa batabikora hagamijwe kurushanwa gusa, ahubwo ko ibyo bibafasha kubahiriza ibigikubiyemo cyane cyane: kubana mu mahoro, urukundo, kubahana, gufashanya no gusenga bitabangamira imyemerere y'abandi.”

Yavuze ko kuba abana bo muri Islam baterana bakarushanwa gusoma Quran, ari ikimenyetso cy’ubwisanzure amadini n’amatorero bihabwa na Guverinoma y’u Rwanda.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda yahisemo kubaka ubufatanye buzana impinduka mu mibereho y’abaturage hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo n’Imiryango Ishingiye ku Myemerere.”

Muri aya marushanwa hatanzwe ibihembo bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni zisaga 29 Frw. Batatu ba mbere nibo bahembwe aho uwa mbere yahawe Miliyoni 5 Frw.

Aya marushanwa yitabiriwe n'abayisilamu batandukanye
Aya marushanwa yitabiriwe n'abayisilamu batandukanye
Hahembwe abarushije abandi kurushanwa mu gusoma Quran
Hahembwe abarushije abandi kurushanwa mu gusoma Quran
Urubyiruko rwo mu bihugu 40 nirwo rwitabiriye aya marushanwa
Urubyiruko rwo mu bihugu 40 nirwo rwitabiriye aya marushanwa
Mufti w'u Rwanda Hitimana Salim ahemba umwe mu bitwaye neza
Mufti w'u Rwanda Hitimana Salim ahemba umwe mu bitwaye neza
Minisitiri Musabyimana yasabye Islam guharanira ko urubyiruko rukurikiza inama ziri muri Quran
Minisitiri Musabyimana yasabye Islam guharanira ko urubyiruko rukurikiza inama ziri muri Quran
Minisitiri w'Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah yari yitabiriye uyu muhango
Minisitiri w'Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah yari yitabiriye uyu muhango
Minisitiri Musabyimana yavuze ko gusoma Quran, bikwiriye gufasha urubyiruko kumenya neza ibikubiye muri icyo gitabo gitagatifu, bakabyifashisha bateza imbere isi
Minisitiri Musabyimana yavuze ko gusoma Quran, bikwiriye gufasha urubyiruko kumenya neza ibikubiye muri icyo gitabo gitagatifu, bakabyifashisha bateza imbere isi
Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ni umwe mu bitabiriye
Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ni umwe mu bitabiriye
Abakemurampaka bafashije mu gutoranya abatsinze muri iri rushanwa
Abakemurampaka bafashije mu gutoranya abatsinze muri iri rushanwa