Ikipe y’u Rwanda yari yatangiye neza, itsinda imikino ibiri ibanza yahuyemo na Kenya na Namibia, ariko itsindwa na Uganda yayoboye itsinda. Ikipe y'Igihugu yatsinzwe kandi na Nigeria muri ½, mu mukino wagenaga ikipe ijya guhatanira igikombe n'itike yo kujya muri Malaysia mu 2025.
Iri rushanwa ryabereye ku bibuga bya Cricket by’i Gahanga no muri IPRC Kigali, tariki ya 22-29 Nzeri, ryarangiye u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu aho rwihimuye kuri Uganda yari yarutsinze mu matsinda.
Nubwo bari mu rugo, imbere y’abafana, abangavu b’u Rwanda ntibageze ku ntego bari bihaye zo gusubira mu Gikombe cy’Isi bari bakinnye mu 2023.
Ku rundi ruhande ariko, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), Stephen Musaale, yavuze ko bishimiye umwanya begukanye kuko bibaha icyizere cyo kwitwara neza.
Ati “Kuba aba gatatu ni byiza. Twari tubizi ko dufite amahirwe nka 60%. Ni abana bato, barimo abafite imyaka 13, 14, baracyafite amahirwe yo gukina andi majonjora y’Igikombe cy’Isi inshuro eshatu. Iyi kipe twateguraga, turayitegurira kuzakina Igikombe cy’Isi kizakurikiraho cya 2027 n’icya 2029.”
Ese birashoboka?
Ukurikije ibivugwa n’uyu muyobozi, uhita wumva ko nta musaruro udasanzwe bari bategereje kuri iyi kipe yabaye iya gatatu mu bihugu umunani byitabiriye iyi mikino yo mu Itsinda rya Mbere ryo gushaka itike ku Mugabane wa Afurika, ahubwo amaso bayahanze mu myaka ibiri iri imbere.
Mu bakinnyi u Rwanda rwifashishije kuri iyi nshuro, umwe gusa ni we wari warakinnye Igikombe cy’Isi cyo mu 2023 mu gihe abandi bose bari bashya.
Kuri iyi nshuro, Ikipe y’u Rwanda itozwa na Leonard Nhamburo, yarimo abakinnyi benshi bakiri bato bari bahagati y’imyaka 14 na 18.
Muri aba 14, umwe ni we uzuzuza imyaka 19 mu Ukuboza, batatu bafite imyaka 18, batanu bafite imyaka 17 na babiri bafite 16.
Hari kandi Umukundwa Nasra w’imyaka 15, Uwimana Ruth uzayuzuza mu Ugushyingo na Utagushimaninde Fanny w’imyaka 14.
Ukurikije iki kigero cy’imyaka barimo, bivuze ko byibuze abakinnyi icyenda muri 14 bagize ikipe y’uyu munsi, bashobora gukina amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi gitaha azaba mu 2026.
Cricket yabera isomo izindi siporo mu Rwanda?
Iyo witegereje uburyo siporo y’u Rwanda ihagaze uyu munsi, wibaza igihe izaterera imbere ukabibura dore ko umusaruro ubura mu bakuru ndetse ugasanga nta n’abato bategurwa neza ku buryo haba hari icyizere cy’ahazaza.
Ibi byiyongeraho ko n’abo bitwa ko ari bato, usanga uburyo batoranywamo harimo amanyanga akomeye mu kubeshya imyaka, bikarangira ntacyo bafashije igihugu aho bakenewe.
Kubera igitutu cy’intsinzi, usanga amenshi mu makipe ahagararira u Rwanda mu marushanwa y’abakiri bato, yitabaza abakinnyi barengeje imyaka ariko na bwo acyura ibikombe ni hafi ya ntayo.
Kuri Cricket biratandukanye. Uyu mukino ntuzwi cyane mu Banyarwanda, ariko umunsi ku munsi ukomeza gutera imbere ndetse ni umwe muri mike ikizamura ibendera ry’igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Cricket ntimaze igihe kinini itangiye gukinwa mu Rwanda ariko imaze kugera mu turere 13 two hirya no hino mu gihugu.
Ni umukino kandi wubatswe hashingiwe ku bakiri bato kuko kugeza uyu munsi, impuzandengo y’imyaka y’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo ari 23 mu gihe ku Ikipe y’Abagore ari imyaka 19.
Uretse kuba hari Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu bagabo n’abagore, Cricket y’u Rwanda ishingiye ku marushanwa y’abakiri bato mu byiciro bitandukanye.
Benshi mu bakiri bato bakina uyu mukino bahera mu cyiciro cya “Kina Cricket” mu mashuri abanza, bakavamo bajya muri “Seruka Cricket” y’abatarengeje imyaka 15, “Byiruka Cricket” y’abatarengeje imyaka 17, “Sugira Cricket” y’imyaka 19 n’amarushanwa y’abatarengeje imyaka 23 akorwa ku rwego rw’intara.
Ku rwego rw’amashuri, abana bakina mu mashuri abanza no mu mashuri yisumbuye, bagahura mu mikino ibahuza ya “Inter-Classes”, abahungu n’abakobwa bakina ukwabo. Bashyirirwaho kandi gahunda zo kubahugura ku mukino zitegurwa n’Ishyirahamwe rya Cricket.
Uyu munsi hari abana bishyurirwa kaminuza muri IPRC Kigali kubera Cricket mu gihe hari n’ababona amahirwe yo kujya kwitoza uyu mukino mu bihugu byateye imbere nk’u Buhinde, bakamarayo igihe kigera ku kwezi.













Ibitekerezo 0