Ishimwe yari yakoze amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere warenze ijonjora rya mbere mu bakina ku giti cyabo muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kane kuva mu 2023. Gusa, urugendo rwe rwahagaritswe na Bax wamutsinze atamuhaye amahirwe yo kwinjira mu mukino.
Bax uri ku mwanya wa kabiri w’abakinnyi bakomeye bitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka, asanzwe ari nimero ya 308 ku Isi.
Muri ¼ kizakinwa ku wa Gatanu ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali, Florent Bax azahura n’Umuhinde Dev Javia wasezereye mugenzi we bahuje igihugu, Yash Chaurasia, amutsinze amaseti 2-0 (6-3, 6-0).
Mu yindi mikino, Umufaransa Calvin Hemery wegukanye icyumweru cya mbere cya Rwanda Open M25, yakomeje muri ¼ cy’icyumweru cya kabiri nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-1 (7-6(4), 4-6, 7-6(5)).
Wari umukino ukomeye wongeye guhuza aba bakinnyi nyuma yo guhurira ku mukino wa nyuma w’icyumweru cya mbere, na bwo wegukanywe na Hemery. Kuri iyi nshuro, byasabye ko amaseti abiri muri atatu bakinnye arangira hitabajwe ‘tie-break’.
Hemery azahura n’Umudage Marlon Vankan wasezereye Umunyamerika Noah Schachter amutsinze amaseti 2-0 (6-3, 6-2).
Mu bakina ari babiri, Umurundi Allan Gatoto n’Umunya-Kenya Kael Shalin Shah bageze ku mukino wa nyuma w’icyumweru cya mbere, basezerewe muri ¼ cy’icyumweru cya kabiri.
Batsinzwe n’Umunya-Algeria Toufik Sahtal wari ufatanyije n’Umuhinde Dev Javia. Gatoto na Shah begukanye iseti ya mbere ku manota 6-3, ariko batsindwa iya kabiri kuri 7-5, mbere yo gutsindwa ‘super tie-break’ ku manota 10-5.
Gatoto na Shah bari bageze muri iki cyiciro basezereye Abanyarwanda Ishimwe Claude na Niyigena Etienne, babatsinze amaseti 2-0 (6-3, 6-3) muri ⅛.
Amafoto: Sendegeya Jules


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!