GS Kimisange yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Esheke (Chess) ahuza ibigo by’amashuri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Werurwe 2020 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Irushanwa ry’umukino wa Esheke (Chess) rihuza ibigo by’amashuri ryaraye rirangiye kuri Classic Hotel Kigali, ryegukanywe na Groupe Scolaire Kimisange yaherukaga no gutwara iryabaye mu mwaka ushize wa 2019.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro yaryo ya gatatu, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa esheke (FERWADE) ku bufatanye na Ambasade y’Abafaransa mu Rwanda ndetse na Institut Français du Rwanda (IFR), ryitabiriwe n’amakipe 17 aturuka mu bigo by’amashuri icyenda.

Ishuri riba ryemerewe kwandikisha ikipe irenze imwe kandi buri kipe iba igizwe n’abakinnyi batanu. Abakinnyi bose hamwe, habariwemo n’abasimbura, bari 89 barimo abakobwa 36. Imikino itatu ya mbere yakinwe ku wa Gatandatu indi itatu isigaye ikinwa ku Cyumweru.

GS Kimisange yari yazanye amakipe abiri, ikipe yayo ya mbere niyo yegukanye umwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda Petit Seminaire ya Ndera, Ecole Belge de Kigali, Kigali International Community School, Kagarama Secondary School ndetse na Lycée Notre Dame de Citeaux. Iyi kipe ya mbere ya Kimisange yatsinzwe gusa na Green Hills Academy mu mukino wa gatatu wakinwe ku wa Gatandatu.

Umwanya wa kabiri wegukanywe n’ikipe imwe rukumbi muri iri rushanwa ya Kagarama Secondary School naho ku mwanya wa gatatu wegukanwa n’ikipe imwe rukumbi ya Green Hills Academy.

Ku mwanya wa gatatu amakipe ane yanganyije amanota. Ayo ni ikipe ya Green Hills Academy, ikipe ya kabiri GS Kimisange, ikipe ya kabiri ya Lycée Notre Dame de Citeaux (yari ifitemo amakipe atatu) hamwe n’ikipe ya kabiri ya Petit Seminaire ya Ndera, nayo yari ifite amakipe atatu. Green Hills Academy niyo yahembwe ku mwanya wa gatatu hakurikijwe ibindi bigenderwaho (tie break) iyo amakipe yanganyije mu manota.

Nk’uko buri kipe yakinishaga abakinnyi batanu, mu myanya (board) itanu, hahembwe abakinnyi bitwaye neza kuri buri mwanya.

Ku mwanya wa mbere, umukinnyi witwaye neza yabaye Dheer Chawla wa Green Hills Academy, ku mwanya wa kabiri hahembwa Friend Fabrice wa Kagarama Secondary School, ku mwanya wa gatatu hahembwa Ishimwe Blaise na we wa Kagarama, ku mwanya wa kane hahembwa Niyonzima Hassan wa GS ADB Nyarutarama naho ku mwanya wa gatanu hahembwa Mugisha Josué wa GS Kimisange.

Umuyobozi wa FERWADE, Ganza Kevin, yavuze ko irushanwa ryagenze neza cyane, hashingiwe ku mubare w’amakipe yaryitabiriye, ubushake n’ishyaka rigaragara mu bakinnyi. Ikindi kikaba ari umubare w’abakobwa baryitabiriye ukomeje kwiyongera.

Yavuze ko kandi ikindi gishimishije ari ukuba Gashora Girls Academy yaritabiriye amarushanwa ku nshuro yayo ya mbere kandi ikazanamo amakipe atatu.

Mu irushanwa ry’umwaka ushize wa 2019, GS Kimisange niyo yegukanye umwanya wa mbere, ikurikirwa na Green Hills Academy naho ku mwanya wa gatatu haza Lycée Notre Dame de Citeaux.

Amakipe 17 niyo yitabiriye iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatatu
Buri kipe ikinisha abakinnyi batanu
Petit Seminaire ya Ndera (yambaye ishati z'umweru) ikina na Kigali International Community School
Kagarama Secondary School (yambaye umuhondo) ikina na Green Hills Academy
Mu mukino wa nyuma, Gihozo Eric wa GS Kimisange akina na Juru Ineza Benoitte wa Lycée Notre Dame de Citeaux
Ahmed Mohamed wari uhagarariye Institut Français yambika umudari Dheer Chawla wa Green Hills Academy
Abanyeshuri ba GS Kimisange bishimira igikombe bari bamaze gushyikizwa na Ahmed Mohamed

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .