Birengagije ko wahuriranye n’amasaha asanzwe y’akazi mu mibyizi, abafana benshi ba APR FC bari i Nyamirambo kugira ngo barebe uko ikipe yabo ikina nyuma yo gusubira kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga bayiherukagamo mu 2012.

Iyi kipe yambara umukara n’umweru ntiyatengushye abakunzi bayo kuko ku munota wa kane gusa, yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe n’Umunya-Nigeria Victor Mbaoma Chukwuemeka wari umaze akanya gato agushijwe mu rubuga rw’amahina n’umunyezamu Tuyizere Jean Luc.

Uburyo uyu mukinnyi yishimiramo ibitego nka Cristiano Ronaldo, byamuteye kwishimirwa birenze nubwo hari abavuga ko Marines FC atari urugero rwiza rwo gupimiraho aba bakinnyi bashya.

Nyuma y’iminota umunani, APR FC yahushije uburyo bwabazwe ku ishoti rikomeye ryatewe Apam Bemol, umupira ukubita umutambiko widunda mu izamu, Niyibizi Ramadhan awusubijemo, ukurwamo na myugariro wa Marines FC ku murongo.

Marines FC yanyuzagamo igasatira, yabonye uburyo bwiza ku mupira winjiranywe na Mbonyumwami Thaiba, ariko umunyezamu Pavelh Ndzila asohoka neza awusubiza inyuma.

Uyu Munye-Congo na we yiyeretse abafana ba APR FC acenga Mbonyumwami wari umusatiriye, ariko agira amahirwe ubwo yari ashatse kumusubira kuko uyu rutahizamu wa Marines FC yakoze ku mupira ukajya hanze.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, APR FC yabonyemo ubundi buryo bubiri; Ruboneka Jean Bosco ateye ishoti rikomeye rifatwa neza n'umunyezamu Tuyizere Jean Luc.

Ni mu gihe kandi, Omborenga Fitina yahinduye umupira wakinwe na Mbaoma washatse kuroba umunyezamu, uramutenguha ujya hejuru y'izamu.

Marines FC yakoze impinduka zitandukanye mu gice cya kabiri, yishyuye igitego ku munota wa 55, ibikesha Mbonyumwami Thaiba wahinduriwe umupira mwiza na Byiringiro Gilbert.

Kugaruka mu kibuga kwa Marines FC ntibyatinze kuko nyuma y’iminota itatu, Victor Mbaoma Chukwuemeka yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC nyuma yo gusohoka mu bwugarizi bari bahanganye.

Umutoza Thierry Froger wa APR, yakoze impinduka ya mbere ku munota wa 68, Nshimiyimana Yunussu asimbura Niyibizi Ramadhan, byatumye uyu ajya mu bwugarizi gufatanya na Buregeya Prince, Taddeo Lwanga yigira imbere mu gihe Nshimirimana Ismaël Pitchou yagiye inyuma ya rutahizamu.

Nyuma yaho, Ruboneka Jean Bosco yinjiranye umupira yahinduye, usanga Victor Mbaoma watsinze igitego, agiye kucyishimira asanga umusifuzi wo ku ruhande yamanitse igitambaro.

Uyu Munya-Nigeria wigaruriye imitima y’abafana ba APR FC, yahise yishumbusha ubundi buryo, atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 77, nyuma yo kwigarama umupira wahinduwe na Omborenga Fitina.

Mbaoma yashoboraga gutsinda igitego cya kane, ashatse kuroba umunyezamu wa Marines FC, Tuyizere Jean Luc, umupira ujya hejuru y'izamu.

Impinduka za nyuma zakozwe n’Umutoza wa APR FC, Froger, ni aho Ruboneka Jean Bosco yasimbuwe na Mugisha Gilbert ku munota wa 81. Ni mu gihe Ndikumana Danny na Nshuti Innocent bishyuhije ariko ntibajye mu kibuga.

Myugariro Bindjeme Salomon Banga uri mu bakinnyi bashya baguzwe na APR, ntiyitabajwe nubwo yari ku ntebe y’abasimbura.

APR yatsinze Marines FC ibitego 3-1, izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na Kiyovu Sports mu wundi mukino wa gicuti uzabera mu Bugesera.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Pavelh Ndzila, Buregeya Prince (c), Ishimwe Christian, Fitina Omborenga, Taddeo Lwanga, Nshimirimana Ismaël Pitchou, Ruboneka Jean Bosco, Shaiboub Ali, Victor Mbaoma, Niyibizi Ramadhan na Apam Bemol.

Marines FC: Tuyizere Jean Luc, Gikamba Ismaël (c), Ishimwe Jean René, Hirwa Jean de Dieu, Ilunga Ngoy, Bizimungu Omar, Nahimana Amimu, Byiringiro Gilbert, Mbonyumwami Thaiba, Nkundimana Fabio na Usabimana Olivier.

Abakinnyi b'amakipe yombi basuhuzanya mbere y'umukino
Abakinnyi b'amakipe yombi basuhuzanya mbere y'umukino
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Marines FC
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Marines FC
Buregeya Prince ni we wari Kapiteni wa APR FC
Buregeya Prince ni we wari Kapiteni wa APR FC
Intebe y'abatoza ba APR FC irangajwe imbere na Thierry Froger (ibumoso)
Intebe y'abatoza ba APR FC irangajwe imbere na Thierry Froger (ibumoso)
Abasimbura ba APR FC
Abasimbura ba APR FC
Umutoza Rwasamanzi Yves aganira na Ngaboyisonga Patrick wari Umusifuzi wa Kane
Umutoza Rwasamanzi Yves aganira na Ngaboyisonga Patrick wari Umusifuzi wa Kane
APR FC yabonye penaliti hakiri kare
APR FC yabonye penaliti hakiri kare
Mbaoma yishimira igitego cya mbere ku munota wa kane
Mbaoma yishimira igitego cya mbere ku munota wa kane
Umunyezamu Tuyizere Jean Luc yagiye mu ruhande rumwe, umupira ujya mu rundi
Umunyezamu Tuyizere Jean Luc yagiye mu ruhande rumwe, umupira ujya mu rundi
Victor Mbaoma Chukwuemeka yishimiye igitego mu buryo bwa "siuuuu" izwi kuri Cristiano Ronaldo
Victor Mbaoma Chukwuemeka yishimiye igitego mu buryo bwa "siuuuu" izwi kuri Cristiano Ronaldo
Nkundimana Fabio ashoreye umupira ubwo yari akurikiwe na Ruboneka Bosco
Nkundimana Fabio ashoreye umupira ubwo yari akurikiwe na Ruboneka Bosco
Nshimirimana Ismael Pitchou ahanganiye umupira na Bizimungu Omar
Nshimirimana Ismael Pitchou ahanganiye umupira na Bizimungu Omar
Taddeo Lwanga yatangiye akina mu bwugarizi aho yafatanyaga na Buregeya Prince
Taddeo Lwanga yatangiye akina mu bwugarizi aho yafatanyaga na Buregeya Prince
Umunya-Cameroun Apam Bemol ari mu bishimiwe n'abafana ba APR FC
Umunya-Cameroun Apam Bemol ari mu bishimiwe n'abafana ba APR FC
Abafana ba APR FC bitabiriye umukino ku bwinshi nubwo wabaye mu mibyizi kandi mu masaha y'akazi
Abafana ba APR FC bitabiriye umukino ku bwinshi nubwo wabaye mu mibyizi kandi mu masaha y'akazi
Umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali aganira na Taddeo Lwanga ubwo amakipe yombi yari agiye kuruhuka
Umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali aganira na Taddeo Lwanga ubwo amakipe yombi yari agiye kuruhuka

Amafoto: Ntare Julius

Video: Irakoze Excellent