U Rwanda rwasezerewe muri CHAN 2020 nyuma yo gutsindwa na Guinea igitego 1-0.
Ibyemezo bitandukanye byafashwe n’Umunya-Maroc, Samir Guezzaz, byagarutsweho n’abatari bake, aho bamwe bamushinje kubogamira kuri Guinea.
Icyasembuye amarangamutima ya benshi ni ikarita itukura yahawe umunyezamu Kwizera Olivier ku munota wa 58, aho yashinjwe gukinira nabi Yakhouba Barry wari ugiye kwinjira mu rubuga rw’amahina nubwo amashusho atagaragaza neza ko yamukozeho.
Samir Guezzaz yabanje guha umunyezamu w’Amavubi ikarita y’umuhondo mu gihe yahamagawe n’itsinda ry’abandi basifuzi batatu (Umunya-Maroc Adil Zourak n’Abanya-Tunisia Haythem Guirate na Khalil Hassani) bakoreshaga ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire (VAR) kugira ngo asuzume neza ikosa ryabaye.
Guezzaz yagiye aritegereza, asaba ko bamuhindurira amashusho akareba mu nguni zose ikosa ryabayemo. Ubwo yasubiraga mu kibuga, yakuyeho ikarita y’umuhondo yari yahaye Kwizera Olivier, amwereka iy’umutuku nk’uko yari yabigenje mu gice cya mbere ku yahawe Mory Kante wakiniye nabi Tuyisenge Jacques.
Icyemezo cy’uyu musifuzi kuri Kwizera nticyakiriwe kimwe n’Abanyarwanda n’abandi batandukanye bakurikiye uyu mukino, aho bamwe bamushinja kubogamira kuri Guinea afatanyije na bagenzi be bakoranye kuri uyu mukino.
Amashusho y’umusifuzi wa kane, Umunye-Congo Jacques Ndala, asuhuzanya n’umutoza wa Guinea, Kanfory Lappe Bangoura, ari mu yasangijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Phil Clark yagize ati “Umusifuzi ni umukinnyi wa 11 wa Guinea.”
Umutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, yagize arti “Uyu mukino urimo amafirimbi menshi kurusha umupira pe.”
Ndizeye Lionel we yavuze ko umusifuzi atitwaye neza.
Umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame, na we yagaragaje ko imisifurire y’umukino w’Amavubi na Guinea itagenze neza, aho yagaragaje ko umusifuzi ashobora kuba yarebye kuri VAR ahumirije.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino, umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko rutahizamu wa Guinea ashobora kuba yarushije ubwenge abasifuzi.
Ati “Urebye mu mashusho, ababibonye babonye ko Olivier [Kwizera] nta kosa yigeze akorera uriya mukinnyi, ngira ngo uriya mukinnyi yabaye umuhanga cyane, yakiniye ku bwenge bw’abasifuzi, ngira ngo yabarushije ubwenge ni ko navuga. Ibyo byose byatumye umukino wacu utugendera nabi. Twabyemeye, ntabwo twajya kurega VAR.”
Thank you @AmavubiStars for your effort and achievement during CHAN 2020! Mwaduhesheje ishema rwose @Tuyisenge250 @Emery8b @sugira_ernest pic.twitter.com/ik7LozUsH3
— Ntagengwa Olivier (@NtagengwaOlivi1) January 31, 2021
FullTime thoughts:
- The ref was pathetic
- Injuries ruined us
- Mashami tactically beaten
- Mashami in-game management 👎
- Sugira/Kimenyi rubbish
- We played Inshallah Football
- Muhadjiri's Presence missedVery poor final performance!#CHAN2021#MashamiOUT ENOUGH IS ENOUGH
— Lionel NDIZEYE (@NDIZEYELionel) January 31, 2021
Wawaouh Wawouh Africa😂 pic.twitter.com/OTKkpIeBf1
— AfssaKassandra (@afssa_kassandra) January 31, 2021
Uno mukino urimo amafirimbi menshi kurusha umupira pe
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) January 31, 2021
The Ref watching the VAR #GUIRWA pic.twitter.com/3FVTEWjUGF
— AIKN (@AngeKagame) January 31, 2021
This is such a terrible look for African football and officiating....😒
— AIKN (@AngeKagame) January 31, 2021
This referee is Guinea's 11th man. Maniac. #GUIRWA
— Phil Clark (@philclark79) January 31, 2021
Fin du Match ! Bravo les gars #Amavubi! vous avez tout donné ! Ça fait mal vraiment ! Mais le sport est ainsi ! Vous êtes en pleine reconstruction du football rwandais ! Vous avez les beaux jours devant vous ! À la prochaine ! Courage ! @AuroreMimosa pic.twitter.com/jT1zF8QiXT
— Jean Pierre Karabaranga (@JPKarabaranga) January 31, 2021
Turetse umusifuzi, Uwaje ashaka Ruseke ya @Tuyisenge250 yaduhemukiye cyane Pe!
Ubanza babonye ari Captain bagakeka ko no mu gisirikare ari Kapiteni!
Batutsemo inkuru, Umusifuzi nawe ati ntibirangiriye aho aba akuyemo #Kwizera.
NTACYO MWATWIMYE. Mwitahire... pic.twitter.com/rW2HIjDSWo
— IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) January 31, 2021
Kumirwa byanone!! Ni ukugirango ikarita y'umuhondo ikuweho, ahubwo hagashimangirwa umutuku.
Impamvu yo kwimana uRwanda ikomeye kurushaho.— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) January 31, 2021
Nikibazo kigaragara rwose nonese umutuku yahaye kwizera biharagarako atamukozeho nagato ubumbuze amahwemo
— Uwimana (@Uwimana86218862) January 31, 2021
Kbs niwudusezereye gus imana izabimuhembere
— J.Nepomuscene Nsegimana (@JNsegimana) January 31, 2021
Samir Guezzaz , referee from Morocco officiating CHAN Tournament , Guinea vs Rwanda, is a confused person. making poor decisions. Was it a RED-CARD? Was he trained how to use VAR? Very poor officiating! (Picture Courtesy) @CAF_Online @CAF_Media @FERWAFA @Shiko_tyras pic.twitter.com/Ka4MJNOBdi
— Stephen Mukangai (@SMukangai) January 31, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!