Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, Gikundiro yatangaje ko yasinyishije Ndayishimiye Didier wakinaga muri AS Kigali, aho uyu mukinnyi akina ku ruhande rw’iburyo, yugarira cyangwa asatira, ndetse akaba ashobora no gukina inyuma ya ba rutahizamu.

Undi mukinnyi watangajwe ku mugoroba ni Nshutinziza Didier, myugariro wo hagati wari umaze imyaka ine muri Gorilla FC, aho yasinye imyaka itatu.

Abandi bategerejwe muri iyi kipe bamaze kumvikana na yo ni Nisingizwe Christian ukina hagati mu kibuga, usoje amasezerano muri Mukura Victory Sports, Muhoza Daniel w’imyaka 18 usatira izamu anyuze ku ruhande wakiniraga Etoile de l’Est yabaye iya gatatu mu Cyiciro cya Kabiri ndetse na Hakizimana Zubeli ukina uruhande rwose rw’ibumoso muri Mukura VS.

Amakuru avuga ko nyuma y’aba bakinnyi hari abandi bake b’Abanyarwanda baziyongeraho, hakagurwa abanyamahanga bari hagati ya batandatu n’umunani mu gihe hakomeje ibiganiro byo kureba bake bakongererwa amasezerano mu bakinnyi 14 bayasoje ku mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Uburyo Rayon Sports yinjiye ku isoko byavugishije benshi

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, Rayon Sports yari yateguje abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga ko iza gutangaza ikintu gikomeye, nyuma y’amasaha make igaragaza amashusho y’umuntu wanze kwitaba telefoni y’Intare [APR FC], akitaba iya Gikundiro.

Uwo yabaye Ndayishimiye Didier dore ko nta minsi ibiri yari ishize mu itangazamakuru havugwa ko uyu mukinnyi wiga ku ishuri ryisumbuye rya CGFK- Kicukiro, wari usoje amasezerano muri AS Kigali, yifujwe na APR FC.

Hari abishimye igurwa ry’uyu mukinnyi wabaye Kapiteni w’amakipe y’Igihugu y’abato batarengeje imyaka 17 na 20, ariko abandi bibaza uburyo umukinnyi uvuye mu ikipe yari igiye kumanuka ndetse ukiri muto ari we wari wabanje gutegurizwa ko atangazwa.

Icyazamuye ibitekerezo bya benshi ni ukumva abandi bategerejwe muri iyi kipe, by’umwihariko itangazwa rya Nshutinziza Didier, aho hari uwagize uti “Birasaba kuba witwa Didier ngo ukinire Rayon Sports.”

Uwitwa Ruhumuriza ku rubuga rwa X, yagize ati “Iyi ni yo ‘big announcement’ mwari mwaduteguje se?”

Undi wiyise Birashoboka we yagize ati “Impano mu ikipe yari imanutse? Mudusobanurire twumve? Ubwo guhangana na Al-Hilal ku gikombe?”

Nizeyimana Manasseh we yibajije intego y’iyi kipe, agira ati “Ese ubu mugamije iki? Kurera cyangwa guhatana? Mfite amatsiko yo kubona ikipe izakina mu mwaka w’imikino kuko iyi migurire ndayitegereza nkikanga.”

Ingabire Jean Claude we yavuze ko abantu badakwiye gucika intege kuko Rayon Sports iheruka kugira ibihe byiza hagati ya 2016 na 2019, na yo yari yarubatswe muri ubu buryo, hagurwa abakinnyi bakiri bato bavuye mu Isonga Football Academy barimo Muhire Kevin, Nshuti Dominique Savio, Ndatimana Robert, Manishimwe Djabel n’abandi.

Ati “Rayon Sports ntihagire ubayobya, ‘we trust in this process!’ Rayon Sports ya 2017 yatwaye igikombe ishyizeho agahigo k'amanota 73 yari yarubatswe gutya. Ariko ni na yo yabaye urufunguzo rwageze muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.”

Umunyamakuru wa SK FM, Sam Karenzi, yavuze ko uburyo Rayon Sports yatangiye kwiyubakamo bitanga icyizere kuko binyuranye n’imigurire yari isanzweho.

Ati “Ni ukuvuga ngo girira icyizere impano mbere na mbere. Icyo ntemeraga ni imigurire ishingiye ku bayobozi, bakigurira amazina bifuza azwi ariko ugasanga imikinire yabo si urwego rushobora gufasha ikipe.”

Yongeyeho ati “Icyo nabonye ni uko imigurire ya Rayon Sports yahindutse, bari kugura impano n’abajyanye n’imikinire y’umutoza uhari. Numva bizafasha cyane Rayon Sports.”

Umutoza Haringingo Francis Christian n’Umuyobozi mushya wa Tekinike, Dylan Lienart, wari usanzwe ari umuhuzabikorwa mu bya tekinike mu marerero ya Paris Saint-Germain, ni bo bamaze iminsi biga ku bakinnyi bagomba kwinjira n’abasohoka muri Rayon Sports.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2026/27, iheruka kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu 2019 mu gihe icy’Amahoro igiheruka mu 2023.

Dylan Lienart wagizwe Umuyobozi wa Tekinike muri Rayon Sports na Haringingo Francis uyitoza, ni bo bari kubaka ikipe Gikundiro izakoresha mu mwaka w'imikino utaha
Dylan Lienart wagizwe Umuyobozi wa Tekinike muri Rayon Sports na Haringingo Francis uyitoza, ni bo bari kubaka ikipe Gikundiro izakoresha mu mwaka w'imikino utaha
Ndayishimiye Didier yabaye umukinnyi wa mbere watangajwe na Rayon Sports ku wa Gatanu
Ndayishimiye Didier yabaye umukinnyi wa mbere watangajwe na Rayon Sports ku wa Gatanu
Myugariro Nshutinziza Didier wakiniraga na Gorilla FC, na we yamaze gusinyira Rayon Sports
Myugariro Nshutinziza Didier wakiniraga na Gorilla FC, na we yamaze gusinyira Rayon Sports