U Rwanda rwatomboye Seychelles mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Nyakanga 2019 saa 01:36
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda ’Amavubi’ izahura n’iya Seychelles mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Tombola yabaye kuri uyu wa Mbere ku cyiciro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, i Cairo mu Misiri, yasize hamenyekanye uko ijonjora rya mbere rizakinwa.

Amakipe 28 yo muri Afurika arimo n’u Rwanda ni yo azabanza gukina iri jonjora, aho yatoranyijwe hagendewe ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse mu kwezi gushize.

U Rwanda ruzahura na Seychelles mu mikino ibiri (ubanza n’uwo kwishyura) izakinwa muri Nzeli uyu mwaka hagati ya tariki ya 2 n’iya 10.

Amakipe 14 azaba yatsinze muri iri jonjora rizahuza ibihugu 28, aziyongera ku yandi 26 ahagaze neza ku rutonde rwa FIFA muri Afurika, agabanywe mu matsinda 10, aho rimwe rizaba rigizwe n’ibihugu bine.

Ibi bihugu bine bizahura mu mikino itandatu muri ayo matsinda.

Ibihugu 10 bya mbere muri ayo matsinda bizahura hagati yabyo na bwo hagendewe ku buryo bihagaze ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA (bitanu bihagaze neza mu gakangara ka byo, na bitanu biri hasi mu kandi), byishakemo bitanu bibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar nyuma yo gukina umukino ubanza n’uwo kwishyura.

Bibayeho amakipe yombi akanganya ibintu byose nyuma y’imikino yombi, hashyirwaho umukino wa gatatu wabera ku kibuga cyihariye.

Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 izarangira muri 2021, aho kugeza ubu Qatar ari yo yonyine ifite itike nk’igihugu kizakira irushanwa muri 32 azakina iki Gikombe cy’Isi.

Uko amakipe yatomboranye mu ijonjora rya mbere muri Afurika

 • Liberia vs Sierra Leone
 • Ibirwa bya Maurice vs Mozambique
 • Sao Tomé & Principe vs Guinée Bissau
 • Sudani y’Epfo vs Guinée Equatoriale
 • Ibirwa bya Comores vs Togo
 • Tchad vs Sudani
 • Seychelles vs Rwanda
 • Somalie vs Zimbabwe
 • Érythrée vs Namibie
 • Burundi vs Tanzanie
 • Gambie vs Angola
 • Botswana vs Malawi
 • Ethiopie vs Lesotho
 • Djibouti vs Eswatini
U Rwanda ruzahura na Seychelles mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza