00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tombola ya 1/8 cya UEFA Champions League yongeye guhuza Messi na Ronaldo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 December 2021 saa 01:49
Yasuwe :

Tombola y’uburyo amakipe azahura muri 1/8 cya UEFA Champions League, yabaye kuri uyu wa Mbere, yasize Paris Saint-Germain ikinamo Lionel Messi izahura na Manchester United ya Cristiano Ronaldo.

Iyi tombola yayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UEFA, Giorgio Marchetti, ari kumwe n’Umurusiya Andrey Arshavin nka Ambasaderi w’irushanwa ry’uyu mwaka w’imikino wa 2021/22 rizasorezwa i St Petersburg.

Yasize Paris Saint-Germain y’abakinnyi barimo Lionel Messi, Kylian Mbappé na Neymar izahura na Manchester United ya Cristiano Ronaldo muri 1/8 kizakinwa hagati ya Gashyantare na Werurwe 2022.

Messi na Ronaldo bakundaga guhura bagikinira FC Barcelone na Real Madrid muri Espagne na nyuma ubwo uyu Munya-Portugal Cristiano yari muri Juventus.

Villarreal yabanje gutombola guhura na Manchester United, ariko kuko zari mu itsinda rimwe, yongera gutombola, ihuzwa na Manchester City.

Undi mukino wa 1/8 uzaba utegerejwe na benshi ni uzahuza Atlético Madrid yo muri Espagne na Bayern Munich yo mu Budage.

Uko tombola yagenze:

  • Benfica vs Real Madrid
  • Villarreal vs Manchester City
  • Atlético Madrid vs Bayern Munich
  • Red Bull Salzburg vs Liverpool
  • Inter Milan vs Ajax
  • Sporting Lisbon vs Juventus
  • Chelsea vs Lille
  • PSG vs Man United

Imikino ibanza izaba tariki ya 14&15, 22&23 Gashyantare mu gihe iyo kwishyura iza tariki ya 8&9, 15&16 Werurwe 2022.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages