Iyi tombola yayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UEFA, Giorgio Marchetti, ari kumwe n’Umurusiya Andrey Arshavin nka Ambasaderi w’irushanwa ry’uyu mwaka w’imikino wa 2021/22 rizasorezwa i St Petersburg.
Yasize Paris Saint-Germain y’abakinnyi barimo Lionel Messi, Kylian Mbappé na Neymar izahura na Manchester United ya Cristiano Ronaldo muri 1/8 kizakinwa hagati ya Gashyantare na Werurwe 2022.
Messi na Ronaldo bakundaga guhura bagikinira FC Barcelone na Real Madrid muri Espagne na nyuma ubwo uyu Munya-Portugal Cristiano yari muri Juventus.
Villarreal yabanje gutombola guhura na Manchester United, ariko kuko zari mu itsinda rimwe, yongera gutombola, ihuzwa na Manchester City.
Undi mukino wa 1/8 uzaba utegerejwe na benshi ni uzahuza Atlético Madrid yo muri Espagne na Bayern Munich yo mu Budage.
Uko tombola yagenze:
- Benfica vs Real Madrid
- Villarreal vs Manchester City
- Atlético Madrid vs Bayern Munich
- Red Bull Salzburg vs Liverpool
- Inter Milan vs Ajax
- Sporting Lisbon vs Juventus
- Chelsea vs Lille
- PSG vs Man United
Imikino ibanza izaba tariki ya 14&15, 22&23 Gashyantare mu gihe iyo kwishyura iza tariki ya 8&9, 15&16 Werurwe 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!