Kuri uyu wa Gatanu nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ( FERWAFA) ryamenyesheje amakipe yari gukina imikino ya ½ kuri uyu wa Gatandatu ko yasubitswe izongera gukinwa tariki ya 14 Kamena.
Ferwafa ivuga ko AS Muhanga yatanze ikirego cy’uko mu mukino ubanza, Rwamagana City yakinishije umukinnyi ufite amakarita y’umuhondo. Waje kurangira Rwamagana itsinzwe igiteko kimwe.
Mu mukino wakurikiyeho wo kwishyura Rwamagana City yatsindiye AS Muhanga iwayo ibitego 2-1 ihita ikatisha itike ya ½ aho yari kuzahura na Interforce ikipe bivugwa ko itajya izamuka ahubwo yo irerera abakiri bato mu cyiciro cya kabiri.
Kuva AS Muhanga yatsindwa ntiyigeze irekera gukora imyitozo kuko yakomeje gukora nk’ikipe izakomeza gukina nyamara yaratsinzwe.
Umwe mu bakinnyi ba AS Muhanga waganiriye na IGIHE yavuze ko kuva iyi kipe yabatsinda muri ¼, batigeze bahagarika imyitozo ngo kuko ubuyobozi bwababwiye ko bazazamuka mu cyiciro cya mbere.
Ati “ Ni ugutegereza ntabwo biremezwa ko tuzamuka, ubuyobozi bwatubwiye ko bishoboka, sindabimenya neza ubanza hari amanyanga bakoze gusa turakora imyitozo kugira ngo batazadutungura tugakina tudafite imyitozo.”
Umwe mu bayobozi ba Rwamagana City yabwiye IGIHE ko iby’uko hari ikipe yabareze bari kubyumva mu itangazamakuru.
Ati “ Umuntu araregwa ntabibwirwe, ntituzi ngo baraturega iki n’iki ahubwo turi kubyumva mu itangazamakuru gusa.”
Uyu muyobozi yavuze ko ibyo bari gukorerwa ari akagambane, ko nta kintu na kimwe Ferwafa irababwira ku biri kuvugwa.
Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry, yabwiye RBA ko hari umukinnyi wa Rwamagana City wakinnye umukino ubanza atabyemerewe kuko ngo yari afite amakarita atatu y’umuhondo.
Ati “ Hari umukinnyi wakinnye umukino ubanza afite amakarita atatu [...] twe turindira kureba ibyavuye muri raporo y’umusifuzi.”
Uyu muyobozi yavuze ko Rwamagana City nihamwa n’uko yakinishije umukinnyi utemewe, iri buterwe mpaga ikurwe mu irushanwa nk’uko biteganywa n’amategeko.
Rwamagana City itewe mpaga ntibwaba ari ubwa mbere kuko no mu 2017 yatsindiye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere nabwo iterwa mpaga isimbuzwa Miroplast FC ihamijwe ko yakinishije umukinnyi utari kuri lisiti yari yemewe na Ferwafa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!