Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida w'Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Werurwe 2023, ku cyicaro cy'ikipe ku Kimihurura.

Yagize ati "Ibi byatunaniye biraturenga, dusanga tutagomba gukora ibintu hutihuti ngo abakinnyi tubabwire ngo muzakina ku wa Gatanu, mwongere ku Cyumweru. Twabonye ko ari ukutubahiriza amategeko no kutuvuna. Babikora ku bushake cyangwa batabishaka."

Yakomeje agira ati "Twabahamagaye kugira ngo tubabwire ko nka Rayon Sports ikundwa na benshi, twifuza ko amategeko yajya yubahirizwa, ibyo badutuyeho tutabishobora. Twamenyesheje FERWAFA ko Igikombe cy’Amahoro tukivuyemo. Ibihano badufatira turabyiteguye. Hakwiye guhinduka imikorere. Ntabwo tuzahora mu bintu nk’ibi."

Uwayezu yavuze ko ikizakurikira iki cyemezo cyo kwivana mu Gikombe cy'Amahoro biteguye kucyakira.

Ati “Nibaza tukaganira tukabona ko ibyari bitubangamiye bishoboka (…). Urankinisha ku wa Gatanu, unkinishe ku Cyumweru, ibyo bihatse iki? Iyo mikino ni iyihe? Amategeko yubahirizwe. Twe twabaye tubabwiye ngo icyo cyemezo mwafashe turi kujya ku kibuga nticyitwemerera gukomeza. Nibaza bakatubwira ko hari ukundi byagenda tuzabireba, nibatubwira ngo turabahannye, tuzabyemera. Tugomba kwiga.”

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko mu buryo butunguranye, FERWAFA yasubitse umukino wa 1/8 wo kwishyura wagombaga guhuza Rayon Sports na Intare FC saa 12:30 mu Bugesera.

Rayon Sports yari yatsinze Intare FC ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye i Shyorongi.

Muri iki ganiro n'abanyamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yavuze ko guhera ku wa Mbere bari mu biganiro na FERWAFA ku ihindurwa ry'ikibuga cy'umukino wo kwishyura ariko batunguwe no kubona impinduka bari mu nzira zerekeza ku mukino mu Bugesera.

Ati “Uyu munsi twagombaga gukina umukino wo kwishyura na Intare FC i Muhanga bishingiye ku masezerano twagiranye n’ako Karere nyuma yo guhagarika ikibuga cya Stade ya Kigali aho twari dusanzwe dukinira. Ku Cyumweru ubwo twakinaga na Etincelles, twamenyeshejwe [n’Akarere ka Muhanga] mu buryo butemewe ko hari igikorwa bafite kuri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Abagore ndetse hari n’isozwa ry’Irushanwa Umurenge Kagame Cup. Twabasabye ko babitumenyesha mu buryo bwemewe ku buryo natwe twabimenyesha FERWEAFA. Ku wa Mbere ni bwo twabonye email itumenyesha ko stade itazaboneka. Nk’uko twari twabibasabye, banamenyesheje FERWAFA.”

“Icyo gihe [ku wa Mbere] twaganiriye na FERWAFA, ishami rishinzwe amarushanwa, batwemerera ko impamvu yumvikana, ko twashaka ikindi kibuga.. Twarabikoze, ku mugoroba wo ku wa Mbere tubamenyesha ko twaganiriye n’ubuyobozi bwa Stade ya Bugesera ko twahakinira umukino ku wa Gatanu saa 12:30. Ku wa Kabiri, saa Tanu, FERWAFA yaduhaye igisubizo [amakipe yombi] ko impinduka zemejwe, tuzakinira mu Bugesera.”

“Uyu munsi ku wa Gatatu saa 09:32, ubwo ikipe yarimo yerekeza kuri Stade ya Bugesera, twabonye ibaruwa ivuguruza iy’itariki twari twabonye, ivuga ko umukino utakibaye uzaba ku wa Gatanu.”

Namenye Patrick na we yagaragaje ko atumva uburyo FERWAFA yabyutse ibamenyesha ko umukino wasubitswe kandi ku wa Kabiri mu ijoro habaye inama igaruka kwitegurwa ry'imikino yari kubera kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Gatatu.

Ati “Ariko ku mugoroba [ku wa Kabiri] twaganiriye ku bijyanye n’amarushanwa [ku nama twakoreye kuri telefoni] ariko mu byo twarimo tuganira kwimura umukino ntibyarimo. Inama yagarutse ku bijyanye no gufata neza stade ya Bugesera no kwinjiza abantu, yasojwe hafi saa 23:30.”

“Hemejwe ko amakipe azakina umukino wa mbere azakoresha urwambariro kugeza mu gice cya mbere, nyuma akarekera akina umukino wa kabiri. Twemeranyije ko abakunzi ba Rayon Sports bitabira umukino, ariko warangira bagasohoka.”

“Uyu munsi saa Tatu abakinnyi bari bavuye aho bari bacumbitse. Kugeza saa 09:30, twari muri gahunda zo gukina umukino. Haburaga amasaha atatu n’igice kandi murabizi ko ikipe igera ku kibuga habura amasaha abiri ngo umukino ube."

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko bitumvikana uburyo ikipe wayipangira umukino ku wa Gatanu kandi usanzwe uzi ko ifite undi wa Shampiyona ku Cyumweru, ashimangira ko ibyo ari akajagari.

Ati “Mu mpamvu baduhaye mwabonyemo ko harimo izo kuba amakipe ashobora kunganya ariko ibyo bakabaye babizi cyangwa baraduhamagaye bakatubwira. Twari twaramaze kwishyura ikibuga n'ibindi, twari twamaze gushyira abakinnyi mu mwiherero. Twahisemo kwitabira Igikombe cy’Amahoro tubizi kandi tubishaka kubera ko tuzi agaciro kacyo haba mu mupira w'amaguru no mu mibereho yacu ya buri munsi. Gufata umukino wari uri uyu munsi ukawushyira ku wa Gatanu kandi ku Cyumweru dufite undi mukino ukomeye, dusangamo akajagari mu mitegurire y’iki gikombe.”

Yongeyeho ati "Abadukunda, abakunda umupira w'amaguru batubabarire, mu izina rya Rayon Sports nsabye imbabazi kuko icyemezo twafashe, twagifashe ku migendekere myiza y'umupira w'amaguru n'ejo hazaza. Ibihano bashaka no kudufatira, twiteguye kubyubahiriza."

Nubwo bimeze gutya ariko, Uwayezu uyobora Rayon Sports yavuze ko mu gihe FERWAFA yabegera ikabereka ko ibibabangamiye bishobora gukosorwa, bazicara bakareba niba bishoboka gukomeza mu Gikombe cy'Amahoro.

Yongeyeho ko ubu bagiye gushyira umutima ku mukino w'Umunsi wa 23 wa Shampiyona bazakirwamo na AS Kigali ku Cyumweru.

Rayon Sports yiyongereye ku yandi makipe akomeye yo mu Cyiciro cya Mbere yivanye mu Gikombe cy'Amahoro cy'uyu mwaka mbere yo gukina ariyo AS Kigali ifite irushanwa riheruka ndetse na Gasogi United.

Ubuyobozi bwa Gasogi United bwikuye mu irushanwa buvuga ko butumva uburyo iyi kipe yahera mu ijonjora ry'ibanze kandi yaraviriyemo muri 1/4 mu mwaka ushize.

Izindi nkuru wasoma:

– Rayon Sports ntiyumva isubikwa ry’ikubagahu ry’umukino wayo n’Intare FC

– Rayon Sports yatsinze Intare FC itera intambwe igana muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro (Amafoto)

– FERWAFA yemereye Rayon Sports kwakirira Intare FC mu Bugesera

Rayon Sports yikuye mu Gikombe cy'Amahoro
Rayon Sports yikuye mu Gikombe cy'Amahoro

Graphiques: Ntare Julius