Rayon Sports yarekuye abakinnyi batandatu, yatangaje abo izakoresha muri CAF Champions League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo gutandukana n’abakinnyi batandatu barimo Tuyishimire Eric ‘Congolais’, Mudeyi Suleiman n’Umunya-Ghana Donkor Prosper bari bayimazemo umwaka umwe gusa.

Iyi kipe iherutse kwiyubaka mu buryo bukomeye, aho yaguze abakinnyi 14 bashya barimo Umunyezamu Kimenyi Yves yahisemo gutandukana na Ndayisenga Kassim wari usanzwe ari umunyezamu wa gatatu.

Abandi barekuwe na Rayon Sports barimo Tuyishimire Eric ‘Congolais’ wageze muri iyi kipe avuye muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino ndetse n’Umunya-Ghana Donkor Prosper waguzwe ubwo Rayon Sports yashakaga itike yo kurenga amatsinda ya CAF Confederation Cup mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Umukinnyi wo hagati, Mudeyi Suleiman wari waguzwe muri Musanze FC, myugariro w’iburyo Nyandwi Saddam na Mugisha François ‘Master’ bivugwa ko yamaze kwerekeza muri Bugesera FC, na bo ntabwo bari ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe izasigarana mu mwaka utaha w’imikino.

IGIHE ifite amakuru ko Mugisha François na Nyandwi Saddam ari bo batarafata amabaruwa abarekura.

Aba bariyongera ku bandi bavuye muri iyi kipe nka Raphael Da Silva na Bashunga Abouba bombi bagiye mbere y’uko umwaka w’imikino urangira; Manishimwe Djabel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Niyonzima Olivier Sefu berekeje muri APR FC mu gihe Michael Sarpong bivugwa ko azakomereza muri Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo.

Mu bakinnyi 24 Rayon Sports yatanze mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, harimo abakinnyi 13 bashya na babiri yazamuye bavuye mu bakiri bato; Niyomwungeri Mike ukina mu kibuga hagati n’umunyezamu Nsengiyumva Emmanuel.

Rutahizamu mushya w’Umunya-Nigeria, Samuel Ifeanyi Nwosu Chukwudi wasinyiye Rayon Sports mu mpera z’icyumweru gishize, ntabwo ari mu bakinnyi batanzwe muri CAF.

Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2019/20 nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka ushize w’imikino.

Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yatanze muri CAF

  1. Kimenyi Yves
  2. Iragire Saidi
  3. Rutanga Eric
  4. Rugwiro Hervé
  5. Nshimiyimana Amran
  6. Nizeyimana Mirafa
  7. Ulimwengu Jules
  8. Ciza Hussein
  9. Commodore Olokwei
  10. Mugisha Gilbert
  11. Irakoze Saidi
  12. Iradukunda Eric
  13. Runanira Hamza
  14. Irambona Eric
  15. Habimana Hussein
  16. Iranzi Jean Claude
  17. Bikorimana Gérard
  18. Bizimana Yannick
  19. Sekamana Maxime
  20. Ndizeye Samuel
  21. Niyomwungeri Mike
  22. Kakule Mugheni Fabrice
  23. Nsengiyumva Emmanuel
  24. Mazimpaka André
Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League
Kimenyi Yves, Iranzi na Nshimiyimana Amran ni bamwe mu bakinnyi 14 bashya bari muri Rayon Sports
Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Samuel Ifeanyi Nwosu Chukwudi ntabwo ari mu bakinnyi Rayon Sports yatanze muri CAF
Abanya-Ghana: Donkor Prosper na mugenzi we Michael Sarpong bafashije Rayon Sports gutwara shampiyona ntabwo bari mu bakinnyi izifashisha
Tuyishimire Eric 'Congolais' wari ugifite amasezerano, ni umwe mu basezerewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza